Demarco yageze i kigali mugihe abahanzi bazagaragara mugitaramo cye bakomeje kugisezeremo

Umuhanzi Demarco yageze i kahli, yakiranwa yombi n’abamutumiye ahita ajyanwa kuri hotelii kuruhuka mbere y’uko atangira imiteguro y’igitaramo agomba gukora ku ya 28 mutarama 2023.

Nubwo uyu mugabo yageze aha mu Rwanda aje Nyuma y’amasaha make Ish Kevin asezeye mu gitaramo cyatumiwemo uyumuhanzi , Chris Eazy na we yamaze gusohora itangazo risezera muri iki gitaramo guteganyijwe kubera muri BK Arena.

Mu ibaruwa yanditswe na Giti Business Group isanzwe ireberera inyungu za Chris Eazy, bavuze ko bahisemo gusezera kubera ubunyamwuga buke bw’abateguye iki gitaramo

Ni itangazo rigira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko Chris Eazy atakitabiriye igitaramo ‘Demarco Live in Kigali’ cyateguwe na Diamond League Ent ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023 muri BK Arena.”

Bakomeje bavuga ko nyuma yo kwitegereza imitegurire y’iki gitaramo, bahisemo gukuramo umuhanzi wabo kubera ubunyamwuga buke bw’abari gutegura iki gitaramo.

Chris Eazy yiyongereye kuri Ish Kevin na we wavuyemo nyuma yo kugaragaza ko abari bamwamamaje bakoze amakosa, kuko atari mu bagombaga kuririmba muri iki gitaramo.

Abahanzi basigaye ku rutonde rwabazatarama muri iki gitaramo barimo Ariel Wayz, Bushali, Deejay Pius, Kivumbi King, Sintex, Spax, Dee Rugz, BigBang Bishanya, Davy Ranks na Demarco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *