Justin Bieber yamaze kugurisha uburenganzira bw’ibihangano bye kukayabo ka mamiliyoni

Justin Bieber yagurishije uburenganzira bw’indirimno ze  muri Hipgnose Songs Capital ku madolari miliyoni 200.

uyu musore wamamaye mundirimbo zitandukanye nka Baby, Never say Never ndeste n’izindi zitandukanye yamaze kugurisha ibihangano bye nkuko byari bimaze iminsi bivugwa ko ashaka kuzigurisha muri iyi sosiyete.

Ubu isosiyete ifite imigabane y’umuririmbyi wa pop uri muri bimwe mubyamamare hano ku isi  mu myaka yashize 

Bieber ari mu mubahanzi bagurishije indirimbo zabo cyane mu kinyejana cya 21, aho yinjira mu itsinda ryabahanzi binjije amafaranga binyuze mukugurisha alubumu zabo.

Ikigikorwa kivuze koo Hipgnose izajya ihabwa ubwishyu buri uko indirimbo za Justin zicuranzwe ahantu,

Iyisosiyete yabonye uburenganzira bwo gutunga indirimbo za Bieber binyuze kuri alubumu ye iriho indirimbo 290.

Harimo indirimbo zose yasohoste mbere ya tariki ya 31 Ukuboza 2021 ndeste nibice yanditse (Master Records).

Hipgnose ntiyatangaje ibikubiye muri aya masezerano, ariko amakuru yatangarije AFP ko afite agaciro ka miliyoni 200 z’amadolari.

Abahanzi bagenda bagurisha imigabane y’ibikorwa byabo mumasosiyete yumuziki – barimo Justin Timberlake na Shakira, nabo bagurishije Hipgnose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *