Nandy nyuma yo kumurika Label ye yerekanye umuhanzi wa mbere yasinyishije ahita anasohora indirimbo

Umuhanzi w’icyamamare muri Bongofleva, Nandy, yerekanye umuhanzi we wa mbere  w’umugore yasinyishije muri Label ye aherutse kumurika yise The African Princess.

Uyu mwari witwa Yammi yahise ashyira hanze urutonde (EP)  rw’indirimbo eshatu yise Three Hearts yanaririmbiye abantu bari baje gukuririkira ibirori byo kwerekanwa kwe muri Labey ya Nandy.

Nandy ubwo yavugaga ijambo yasabye uyu mwana w’umukobwa kutazamutenguha kuko ngo yamwigishije ibintu byinshi bijyanye n’umuziki ndetse nuburyo bikorwamo ibi akaba ari nabyo yandiste kurubuga rwe rwa Instagram, aho Yammi yamusubije ko inzozi ze zo kuba umuhanzi azigize impamo ko atazigera amutenguha.

Mu gutangiza umuhango wo kumwerekana hari hatumiwe mo umuvugizi wa Minisiteri y’ubuhanzi, umuco na siporo Paulin Gekul, ndetse n’abahanzi bagiye batandukanye harimo uvangira imiziki Diamond Platnumz akaba n’umuvandimwe we Rj the DJ, Umugabo wa Nandy Billnas nawe usanzwe ari umuhanzi ndetse na Whozu uri murukundo na Wema sepetu ndeste n’abanyamakuru bagiye batandukanye bari babucyereye harimo umunyamakuru wa Wasafi witwa Lil Ommy hamwe n’abakorera igitanzamakuru cya Clouds Fm ari nacyo cyerekanye uyumuhango wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *