Teta Sandra yahakanye ibyo kuza kumusaba no kumukwa.

Teta Sandra yahakanye ibyo kuza kumusaba no kumukwa.

Nyuma y’amakuru akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Umuhanzi Weasel Manizo wo mu gihugu cya Uganda, yitegura kuza gusaba no gukwa Teta Sandra

K’umunsi w’ejo nibwo ikinyamakuru gikomeye muri Uganda BigEye cyanditse ko Umuhanzi wamamaye mw’itsnda rya Radio na Weasel agiye kuzarushinga byemewe na Teta Sandra.

Ibi Sandra yabihakanye avuga ko ari ibihuha biri kuvugwa.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MIE EMPIRE Sandra yavuze ko ibiri kuvugwa ko aribinyoma, cyane ko ntaho we abyivugira cyangwa Weasel , ibi rero n’ibihuha abantu bari kuvuga.

Kugeza ubu Sandra ameze neza, ubu anategura ibitaramo bitandukanye hano muri Kigali.

Sandra yirinze kugira icyo avuga ku wahoze ari umugabo we, banabyaranye abana babiri, avuga ko Weasel Manizo nta kirenze kuba ari Papa w’abana yabyaye kandi abimwubahira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *