Urukundo rukomeje kuryoha

Manzi Jeannot uri mu rukundo na Mbabazi Shadia bamaze iminsi bagirana ibihe byiza mu duce dutandukanye tw’i Kigali, yamuhamirije ko azahora amukunda.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho uyu musore yashyize hanze, yagize Ati “Niba ibyatsi bishobora gukura binyuze muri sima, urukundo rushobora kukubona igihe cyose mu buzima bwawe Shaddyboo.”

Aha Manzi akaba  yahamirizaga umukunzi we Shaddyboo ko mubyaba byose azahora ahari kubwe, nta kintu na kimwe gikomeye cyamubuza gukomeza kumukunda n’iyo byaba bigoye gute.

Muri iyi iminsi aba bombi bakaba bakomeje kugenda bagaragara bari kumwe ahantu hatandukanye, mu minsi mike ishize Shaddyboo yari yanasangije abantu amashusho bakina mu buriri.

Ni nyuma kandi y’uko uyu musore usa n’uri mu biruhuko by’intangiriro z’umwaka yagiye kwereka ababyeyi be Shaddyboo nk’umukunzi we, icyo gihe Shaddyboo yahuye n’abavandimwe n’inshuti zo ku ivuko za Manzi.

Muri Werurwe 2022 akaba aribwo Shaddyboo byamurenze yerekana isi umukunzi mushya bamenyanye mu myaka yaza 2015, ariko bakaguma ari inshuti kugera biyemeje kujya mu rukundo.

Mu busanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa barimo Kaze na Keza, yabyaranye na Meddy Saleh batandukanye mu 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *