Urufaya rw’amagambo hagati ya Harmonize na Rayvanny rurakomeje, umwe aracyurira undi

Abahanzi Harmonize na Rayvanny bahoze bahuriye mu nzu ya Wasafi itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi, bakomeje guterana amagambo bikomeye aho buri umwe yishongora ku wundi.

Ibi bikaba byatangiye nyuma y’uko Harmonize avuze ko abahanzi bafite guhagarika gukomeza gukora indirimbo z’inzoga kuko n’abasinzi ubwabo batazishimira.

Mu magambo ye Harmonize yagize ati: ”Abahanzi bafite guhagarika gukora indirimbo z’inzoga, ntimugatekereze ko abantu bose muri iki gihugu ari abasinzi cyane ko natwe tunywa tunywana agahinda cyane muri Mutarama.”

Rayvanny akibona ibi yahise agaragaza ko ari we yarimo avuga, amubaza impamvu bimuraje ishinga ati: ”Nta ndirimbo n’imwe y’abanywi wakoze yanditse amateka kuki ibi bikuraje ishinga.”

Harmonize yahise asubiza Rayvanny ko amurenzeho, amusaba kuza akamwigisha uko bakorera amafaranga. Avuga ko ibyo bitari bikwiye kuko yabigize amatiku kandi yavugaga muri rusange.

Harmonize yagize ati: ”Kuki unyanga cyane uzaze iwanjye nkwereke uko bakora amafaranga kuko urabizi ko nkurenze n’iyo nkunze umubyeyi ukunda umukobwa we.”

Nyuma yaya magambo Vannyboy yahise asubiza Kondeboy amubwira ko amafaranga Ataricyo kintu ashyira imbere

Rayvanny agize ati: ”Wishyuye Wasafi Miliyoni 600 ariko ntawazengurutse mubitangazamakuru byose uvuga ko bakwishyuze, Ese jyewe harahantu wigeze unyumva ko ninshyuye Miliyari imwe n’amafaranga ibihumbi ijana, kuri jyewe ntabwo amafaranga aricyo kintu nshyira imbere, ikintu cyingenzi kuri njye n’ukubaha nubona haraho navuze ujyumenya ko nasuzuguwe bikabije”.

Rayvanny nawe ufite inzu ifasha abahanzi ntabwo yarekeye aho yahise akomeza abwira Harmonize ko ntakintu amurusha nagato haba mumuziki ndetse no mubukungu

Ray yagize ati: reka mvugishe ukuri ntabwo uri kurwego rwanjye MUZIKA, N’UBUKUNGU

ni ukuvuga, haba ari mubihembo, haba ari hit, haba mumibare, haba ari kumenyekana kwisi yose, ntakintu na kimwe undusha,

Diamond uhora utuka niwe wakugize uwuriwe gusa wasanze guhora umuvuga unamutuka aribyo ubizaguha inzira yoroshye yo gukomeza kumenyekana hhhhh jyewe ndakuze  bihagije muvandi’’

Vannyboy yakomeje agira ati: ‘’ urimo gu posting inzu ukodesheje,  n’imodoka za ranger rover z’inguzanyu, ngwino kuntebe yanjye, nzakwigisea uko winjiza amafaranga, hanyuma utunge  inyubako yawe,

Rayvanny ntiyarekeyeho yahise akomeze amubwira harmonize ko  inzu ye ifasha abahanzi ntahantu ho kwakirira abantu agira

Rayvanny yagize ati: ‘’ese ibiro byanu biherereye he? reka kuba ku gendera kukibuno cya  Jembe muvandi kuko  niwe nyiriyo label muri rusange

Bagenzi bawe barimo kurya ibinyugunyugu kandi barisobanukiwe naho wowe ufite umutwe washaze umeze nku wamagi, watangiye kunywa itabi ukuze cyane, ntushobora gukora kuri  Ganja, niyo mpamvu nkubabariye k’ubusa.

Nyuma yayamagambo Kondeboy nawe yabonye ataceceka ahitamo gusubiza Rayvanny amubwira ko naho yakura Miliyari y’amafaranga keretse iramutse ari Miliyari yo gushushanya gusa Harmonize yasoje amubwira ko akimukunda aho yamwise Vanilla agira ati: gusa muri byose ndacyagukunda muvandimwe wanjye Vanilla’’.

Uku guterana amagambo kwaba basore ntabwo ari ubwa mbere bibayeho kuko mumwaka wa 2020 nabwo bateranye amagambo ubwo Rayvanny yafatwaga n’apolisi bamushinza gushyira hanze amashusho ari gusomana n’umwana wa Kajala uherutse gutandukana na Harmonize.

Rayvanny n’umukobwa wa Kajala

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *