Umuhanzikazi wa Bongofleva Nandy yatangije inzu ifasha abahanzi yise THE PRINCESS AFRIKA, iyi nzu Nandy akaba yayitangarije abanyamakuru ku gicamunsi cyo kumunsi w’ejo hashize Tariki 16 Mutarama 2023.
Ubwo uyumukobwa usanzwe y’iyita The African Princess yamurikaga iyi nzu yagize ati “Uyu munsi ndishimye cyane nk’umuhanzi, intego niyemeje ni iyi, byari inzozi zanjye zikomeye zo kuzamura bagenzi banjye nkabafata ukuboko bakagira aho berekeza”.
Yakomeje agira Ati “The African Princess Label izagenda ishakisha impano aho ariho hose. no kubazana ku isoko kandi gahunda yacu ni ukuzana impano z’abana b’abakobwa, Ni ukuvuga ko iyi label ari iy’abana b’abakobwa gusa, kugeza ubu dufite umuhanzi umwe gusa “.
Ubwo Nandy yaravuye kumurika iyi nzu ye yahise anyarukira kuri Instagram ye aho akurikiranwama n’abasaga Miliyoni zirindi n’ibihumbi Magana tatu ahita aha ikaze umuhanzi kazi wa mbere uri muri iyi nzu
Gusa nubwo aterekanye isura ye yahise yandika ati “19/1/2023 ni umunsi isi y’umuziki izakumenya, ndagusengera kandi ndakwemera kandi ndizera ko Tanzaniya n’isi yose yiteguye kukwakira Umuhanzi wa mbere kuri label yacu ”

Ku rundi ruhande, Nandy yagaruye uwahoze ari Umuyobozi we (manager) Moko Biashara kugira ngo agire uruhare mu buyobozi bwe nk’uko byari bimeze mu ntangiriro aho Nandy yagize ati “Niba ubonye Nandy ubona Moko kandi niba ubona Moko ubona Nandy, Turakomeza gukora, azabikora inshingano ze nk’uko yari asanzwe ”
Nandy akaba ari Umuhanzikazi we wa mbere muri Afurika y’iburasirazuba ushinze inzu ifasha abahanzi (Label).