Umukobwa ugaragara mu ndirimbo y’umuhanzi nyarwanda yahagarariye Nigeria muri Miss Universe

Inkumi igaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Uyu mutima’ ya King James, Montana Onose Felix, yahagarariye Nigeria mu irushanwa rya Miss Universe mu 2022 ryabaga ku nshuro ya 71.

Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2023 ryegukanwa n’Umunya-Amerika witwa R’Bonney Gabriel.

Nigeria yari ihagarariwe n’umukobwa witwa Montana Onose Felix wifashishijwe na King James mu ndirimbo ‘Uyu mutima’.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo King James yasohoye indirimbo ‘Uyu mutima’ yakozwe na Madebeats amashusho yayo afatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abifashijwemo na Cedru.

Ni ho King James yahuriye n’uyu mukobwa usanzwe akorera akazi ke ko kumurika imideli muri Texas ari naho asanzwe atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *