Mykhaylo Mudryk muri Chelsea, Inyandiko zitandukanye za amakuru ari hagati ya Chelsea na Shakhtar nyuma y’ubutumwa bwerekanwe uyu munsi buvuga ko perezida wa Shakhtar, Akhmetov na mugenzi we wa Chelsea, Behdad Eghbali, baganiriye ku iyimurwa rya Mykhailo muri Chelsea FC
Mykhaylo Mudryk azagurwa amayero 100m kuko Chelsea yemeye ibyasabwe byose na Shakhtar Donetsk mu biganiro
Mudryk, yageze i Londres kuri uyu mugoroba kuko ibizamini byo kwa muganga byanditswe ku cyumweru kugira ngo amasezerano ashyirweho umukono.
Amasezerano ye na Chelsea azashyirwaho umukono nyuma y’ibizamini by’ubuvuzi (medical tests) amasezerano azagira agaciro kugeza muri Kamena 2030 bivuze ko azasinya imyaka irindwi iri imbere.
Tukubwire ko Arsenal yakoze ibishoboka byose itanga € 70m yongeyero € 25m kugira ngo agirane amasezerano nuyu mukinnyi – ariko bifuzaga kumvikanisha icyerekezo cyabo n’ingamba zabo kandi ntibajye mu mirwano yo kwifuza uyumusore nyuma y’icyifuzo cya Chelsea.