Element yasanze Bruce Melodie wamufashije kwereka ubuhanga bwe mbere y’abandi bahanzi.

Umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo ziryohera benshi producer Element yasezeye muri countryrecordsrw ya Noopja yari amazemo imyaka igera kuri itatu yerekeza muri 1:55 Am ya Coachgaelk isanzwe ibarizwamo umuhanzi Brucemelodie werekanye ubuhanga bw’uyu musore mu myaka isaga ibiri ishize.

Amakuru dukesha The Choice Live ivuga ko iyafitiye gihamya arahamya ko  eleeeh yerekeje muri 155am_entertainment akaba yarasinye igihe kingana n’imyaka itatu ariko mu masezerano ye akaba yemerewe gukorera n’abandi bahanzi batabarizwa muri iyi kompanyi.

Iyi kompanyi Kandi iherutse gusinyisha umuporodiyusa mushya Prince kiiizi nawe urimo kwitwara neza muri iyi minsi dore ko ari nawe uheruka gukora indirimbo Funga Macho Ya Bruce Melodie .

Ni mu gihe kuri ubu umuhanzi rukumbi wasinyemo ari Brucemelodie


Mugisha Robinson Fred uzwi nka Element yagaragaje ubuhanga budasanzwe kuva muri 2020 ubwo yakoreraga indirimbo Bruce Melodie yitwa “Henzap” yabaye isereri mu mitwe y’abanyarwanda.

Uwavuga ko imyaka ibaye itatu Element ayoboye bagenzi be mu gutunganya amajwi y’indirimbo nyarwanda ntiyaba abeshye dore ko  yatsindiye n’ibihembo bitandukanye nk’umuporodiyusa mwiza w’umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *