Moshions yashyize hanze umwambaro yitiriye Malaika Uwamahoro- Igura ibihumbi 390!

Nyuma yo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye bitewe n’uwari umuyobozi wa Moshions uherutse gusezera akigira muri Kwanda ariko nayo ifite aho ishamikiye na Moshions, kuri ubu Moshions yasohoye umwambaro mushya.

Moshions ni inzu ikomeye ikora imyenda itandukanye igezweho mu Rwanda no ku isi yose dore ko yambarwa n’ibyamamare bikomeye n’abakomeye muri rusange bitewe n’ubuhanga ikoranywe.

Iyi nzu yasohoye imyambaro mishya yitiriye Uwamahoro umwe mu bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda by’umwihariko mu mivugo no kuyobora ibirori bizwi mu gihugu.

Iyi myambaro y’amakanzu ari mu ibara ry’umweru n’umukara, ntakangwa n’izuba ndetse umwenda wayo urakomeye, akarusho ukaba ufite ibimeze nk’amasaro azengurutse ijosi ryose.

Ikanzu imwe ya Malaika, yasohotse ihagaze agaciro k’ibihumbi 390 Frw nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Moshion.rw, ikaba yarambawe bwa mbere na nyirubw’itye Malaika mu mabara yombi.

Malaika wakorewe ikanzu, abantu batangiye kubona no gushima impano ye mu mwaka wa 2018, akaba umuhanzikazi uzwiho ubuhanga bukomeye mu kwandika no kuvuga imivugo. Ni n’umukinnyi wa filime n’amakinamico ubirambyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *