Umuhanzi umaze kumenyeka cyane hano mu Rwanda, mujyana ya Gakondo Ruti Joel yatangaje ko agiye gushyira hanze Alubumu ye ya mbere
Uyumusore Ibi yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Instagram akurikiranwaho n’abantu basaga ibihumbi mirongo 35 abatangariza ko Alubumu yayise MUSOMANDERA
Iyi Alubumu yari yatangeje ko azayishyira hanze ku Itariki 10 ukwakira 2023 ariko ntabwo byashobotse ko ijya hanze.
Ruti yijeje abamukurikirana ko iyi Alubumu izaba iriho indirimbo nziza cyane za Gakondo.
Gusa kuri ubu yatangaje umubare rw’indirimbo zizaba ziri kuri alubumu ye aho izaba igizwe n’indirimbo 10 ariko nanone ntabwo yatangaje abahanzi azafatanyije nabo indirimbo zimwe na zimwe zizagaragara kuri iyi Alubumu cyangwa niba ari we wa ziriribye wenyine.

Iyi izaba ari Alubumu ye ya mbere ashyize hanze nyuma yo gukundwa mundirimbo zitandukanye nka Cyane, Igikomba, You ndetse nizindi.