Umubano wa Davido n’umugore we mu isura nshya

Abafana bitabiriye page ya Wikipedia ivuguruye y’umuririmbyi wo muri Nigeriya, Davido yerekana ko yashakanye n’umukunzi we, Chioma.

Nk’uko amakuru abitangaza, Nuko ku wa kane, Davido yarangije ibijyanye n’ imihango y’ubukwe bwa Chioma.

Nibwo umwirondoro wa Wikipedia umaze kuvugururwa kugira ngo ugaragaze imiterere mishya y’umubano nizina ryumugore we.

Nkuko byavuzwe mbere mu Gushyingo 2022, uyu muhanzi yashakanye na Chioma rwihishwa nyuma y’urupfu rw’umwana wabo w’ikinege, Ifeanyi Adeleke.

Abakunzi b’uyu muhanzi bagaragaje ko bishimiye kubona umwirondoro wa Davido ku rubuga rwe rwa Wikipedia ugaragaza ko washakanye na Chioma.’

Bamwe muri bo bagize bati:

daintybycheflammy: “Loveeeeeeet❤️…Congratulations Chivido”

relindis_amakz: “Chai twishimiye ooh. ❤️❤️ Amaherezo Urukundo ruratsinda ”

laffing_jackers: “Ni byiza kubona ikintu cyiza mu bitangazamakuru. kuba buri munsi hari ibibazo n’ibindi, yarihanganye, arategereza, yanyuze muri byinshi ariko yari akomeye. Igihe kirageze cyo guhinduka no kwishimira. Ndizere, nkanifuza nsengera urukundo rwabo, ko rwokomezanya imbaraga zabo ndeste n’urugo rwabo  bizahoreho bifite amakuru meza. ”

Umuhanzi Davido kurubu ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ariko byumwihariko mu gihugu cya Nigeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *