ibya DJ Briane na Social Mula bikomeje kuba agatereranzamba, Social Mula aramwishyuza ibikoresho bye

Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru y’umwuka mubi hagati ya Deejay Briane ndetse n’umuhanzi Social Mula aho Briane yavugaga ko atazi ko arabasha gusoza uyumwaka ari muzima kubera ibyo Mula yamukoreye atatangaje.

Kuri uyu mugoroba wa Tariki 7 Mutarama 2023 nibwo Social mula yifashishije urubuga nkoranyamba rwe rwa Instagram atangira gusaba abantu ko bamufasha kumwishyuriza DJ Briane ibikoresho bye birimo Isaha eshatu (3), Shanete (2) , Parufe(3, n’impeta (4) nibindi….

“Ndabasabye mumbabarire munsabire Briane amfashe mbone boro zanjye yavuze ko ntakibzo dufitanye kandi kirahari, mbere yo gushyira hanze version yibyo yabeshye abantu bose 🙏🏿🙏🏿🙏🏿”

Social Mula yakomeje ashyira hanze amajwi avugana na Pazzo, Briane yavuze ko ari we wamufashije ubwo yasabaga ubufasha Mula yanditse ati “Wavuzeko pazzo yagufashije kandi we ubwe twarimo tuvugana ushaka ko hazamo umwuka mubi ubishyira kuri instagram unzanamo uzi neza ko amafaranga watse y’umurengera nanakoresheje ayanjye ngo ukunde wishime suko game ikorwa wavuze ko witeguye gukora ibishoboka byose ukambabaza nanjye rero Nitabaye”

ibikoresho Social Mulla avuga ko yshuza Deejay Briane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *