KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa.

KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa.

Umuherwe KNC ufite igitangazamakuru cye akaba n’umushoramari muri ruhago, yavuze icyemezo yafashe kubera amashusho akojeje isoni ya Moses Turahirwa.

Muri iki kiganiro KNC yagize ati “Nari mfite ishati ya Moshions ngiye kuyitwika. Ni uburenganzira bwanjye nayiguze amafaranga yanjye ngiye kuyitwika! Njyewe imyumvire yanjye ndumva natatswe mu buryo bw’indengakamere.”

KNC na Moses

Uyu mugabo uvuga ko yababajwe bikomeye n’amashusho aherutse kujya hanze, arimo umusore bivugwa ko ari Turahirwa ari gusambana n’abandi basore bagenzi be.

KNC avuze ibi mu gihe ku rundi ruhande Turahirwa Moses we kuri uyu wa 5 Mutarama 2023 yasabye imbabazi ku mashusho ye yagiye hanze, agira ati”“Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani. ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli nazo zagizweho ingaruka n’iki kibazo.”
icyakora avuga ko hari ibyongewemo bitari ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *