VUBA AHA NDAJE MURI NIJERIYA-Meek Mill

Umuraperi Meek Mill yatangaje Ko agiye kugirira uruzinduko muri Nigeriya vuba aha

Meek Mill yashyize ahagaragara aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter aho yanditse ngo “Muri Nijeriya Niho hatahiwe,  Afurika numugabane mwiza twese tugomba kuba hamwe”

Meek yatangaje uruzinduko rwe rwa kabiri muri Afurika nyuma y’iminsi mike avuye mu gihugu cya Ghana aho yakoreye igitaramo cya Afro Nation cyabaye mumpera z’umwaka 2022.

Meek Mill aritegura kuza muri Nijeriya

Nyuma yo gutangaza ibi Meek Mill yahise yibasibwa nabafan bamubwiye ko naramuka yibwiye Telefone ye muri Nijeriya ho atazayisubizwa nkuko byagenze ari muri Ghana.

Ubwo uyu musore wigeze gukundanaho na Nick Minaj yibwaga Telefone ye ari muri Ghana nyuma yo kubisangiza abamukurikira kuri Instagram ko yibwe hanyuzemo amasaha make Telefone aza kuyisubizwa.


Gusa nubwo Meek Mill yatangaje ibi akoresheje Twitter muminsi ishize yari yavuze ko ari munzira yo kutazongera gukoresha uru rubuga nkoranyambaga.

Meek Mill ni umwe mubahanzi baba raperi bakomeye cyane kumugabane wa Amerika ariko yanakoranye indirimbo na Davido wo mugihugu cya Nijeriya ateganya gusura.

Meek Mill na Davido

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *