Umuhanzi Burna Boy ukomoka muri Nijeriya akomeje kwiganza kuri Streaming Platforms cyane cyane kurubuga rwa Boomplay, ibi ni nyuma yo kuzuza abamwumvishe kuri Boomplay barenga MILIYONI 700 (700M +).

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze Alubumu yakunzwe cyane yise Love And Damini, niwe muhanzi wo muri Afurika ufite abantu bamwumva cyane kuri Boomplay, akaba akurikirwa na Kizz Daniel nawe wo (Nijeriya) ufite miliyoni 590.6.
