Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Al Nassr azageza mu mwaka wa 2025
Nyuma yuko atandukanye n’ikipe yo mu bwongereza ya Manchester United mucyo bise amasezerano yumvikankweho kubera ko yatangaje ko ikipe isa nkaho yamugambaniye ndetse ko atakubaha umutoza wayo Eric Ten Hag kuko nawe atamwubashye, byatumye aba umukinnyi wigega, biza gutuma ikipe yo muri Soudi Arabia yitwa Al Nassr itangira kugirana ibiganiro nawe
Ni ibiganiro byaje kurangira bumvikanye ko azayerecyezamo ku geza mu mwaka 2025 ku mushahara urenga miliyoni 177 ku mwaka harimo no kwamamaza muri rusange
Mu kwa 7 nanone Cristiano Ronaldo yari yanze kwerecyeza muri iki gihugu nyuma yuko ikipe yaho yitwa Al Hilar yifuzaga kumuha miliyoni 305 z’amayero, yabyanze kuko yari ameze neza mu ikipe ya Manchester United
Ikipe ya Al Nassr ivuga ko gusinyisha Cristiano Ronaldo ku mafaranga y’umurengera bizatuma championa yabo itera imbere ndetse ko azabera urugero rwiza abasore n’inkumi bikazatuma bakura bakunda football ndetse banayikina bikazabateza imbere