Ni nko guhinduranya umwenda w’imbere, Harmonize yabaye nka Diamond atera ishoti kajara yikundira Umunyarwandakazi

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Harmonize nyuma yo gutandukana n’umukunzi we yari yarambitse Impeta Kajara Farida byaje kugaragara ko yifitiye undi wahise umusimbura

Ni kenshi Harmonize yagiye agararaga ari kumwe na Kajara Farida basohotse mu bice bitandukanye bari kurya ubuzima, mu minsi yashize nibwo urukundo rwayoyotse bihinduka igikuba muri Tanzania ndetse ibinyamakuru byaho bibona inkuru zo kwandika nyuma Yuko iyi couple yabicaga bigacika itandukanye nyamara Kajara Farida yari amaze iminsi ababariye Harmonize nyuma yo kumusaba imbabazi kenshi y’amakosa yari yarakoze

Hagati mu kwezi kwa 12 Uyu mwaka nibwo Umunyarwandakazi Munezero Rosine Uzi nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga yaje gusangira abamukurikira amafoto ari mubuhe byiza nuyu muhanzi ndetse amafoto agaragaza ko Bari basohotse ubona ko urukundo ruri kuvuza ubuhuha ibintu ibinyamakuru byasamiye hejuru

Benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Tanzania bagereranyije Harmonize nuwari boss we Diamond Platnmuz mu gutandukana n’abakunzi babo dore ko Diamond nawe azwiho kutamarana kabiri n’umukunzi benshi bafata nko guhurira ku kintu cyo kutanyurwa nabo baba bari mu rukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *