Urukundo ni umubano abantu babiri bagirana ushingiye ku byiyumviro byisukiranya bikarekura ibimenyetso ari nabyo bishingirwaho havugwa ko abantu bakundana
Umusore witwa Christian(twahinduriye amazina) utuye mu mujyi wa Kigali ubwo yatubariraga iyi nkuru yaragize ati:” ubwo nari mpfite 21, nigaga muri Riviera high school, nibwo naje guhura n’umukobwa witwa Bella (twahinduriye amazina), duhurira muri coffee shop mu mujyi rwagati, natangiye musuhuza nk’umuntu tuziranye bya hafi, agira amatsiko yo kumbaza uko muzi, mu bwira twize mu kigo kimwe ko ariko yigaga inyuma yanjye, byaje kumushimisha birangira ampaye numero ye, ubwo nibwo ibiganiro muby’ukuri byahise bitangira
Bucyeye bwaho, natangiye kumuganiriza nk’umuntu nishimiye, mubaza uko yaramutse, niba hari akantu yafashe ka mugindo, yaje kunkundira ampa umwanya, namwandikira sms akansubiza, nawe atangira kujya ampamagara umunsi k’uwundi, mbona ko urukundo noneho rwashoka, gusa nari ntaramubwira ko mukunda ko nifuza ko yazambera mama w’abana banjye
Nyuma y’ibyumweri bibiri, nibwo naje gutecyereza ko igihe cyaba kigeze cyo kumubwira ko mukunda Kandi ko nifuza ko yambera umukunzi, naje kumuhamagara musaba ko twajya kureba imikino yari yabereye muri BK Arena, yaje kunkundira turajyana icyo gihe Patriot yari yahuye na REG mu mukino wa kamparampaka muri basketball, Ni imikino wari unogeye ijisho
Byaje kurangira REG itsinze Patriots, Dore ko Ari nayo nafanaga we afana Patriots, twaje guhita tujya gufata ka coffee kuko yagakundaga cyane, Aho rero niho namubwiriye ko nifuza ko twakundana akambera mama w’abana banjye
Yabyumvise vuba, ambazs niba Koko niteguye ku mwakira mu mutima we kuko we yamaze kwitegura, nanjye sinajubaje na mubwiye ko niteguye, urukundo nuko rwatangiye nyuma y’imyaka 3 twaje gukora ubukwe , duhita twimukira muri Leta Zunze Ubukwe za Amerika, ubu dufite abana batatu.”