Rurangiranwa mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Israël Mbonyi yujuje BK Arena mu gitaramo cyo kumurika album ye Icyambu
Uyu muhanzi yari yateguje abakunzi be ko taliki 25 ukuboza azakors igitaramo cy’amateka muri BK Arena Ari nabyo yaje kuba akora byaje kumuhesha kuzuza Bk Arena
Mbere gato Yuko igitaramo gitangira nibyo uyu muhanzi ku mbuga ze nkoranyambaga yaje kuba atangaza ko amatike yo kwinjira mu gitaramo cye yamaze gushira, benshi nahise bibaza niba Koko Bk Arena Yaba yuzuye bituma barindira kwihera amaso uko iyi nzu y’imikino n’imyidagafuro Iza kuba igaragara
Saa yine zijoro nibwo buri muntu wese yabashije kwihera amaso BK Arena ubwo yari yuzuye, ibi byatumye ntagushidikanya Israël Mbonyi aba umuhanzi wa mbere wujuje Bk Arena mu mateka y’abahanzi bose bakoreye igitaramo muri iyi nzu baba abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda
Bk Arena ubusanzwe ijyamo abantu ibihumbi icumi bicaye neza, gusa bashobora kurenga iyo hagiyemo n’abahagaze, ibi rero byaje gutuma bamwe mu bakunzi ba Israël Mbonyi Bari buzuye inyuma ku marembo bataha kuko Bk Arena yari yamaze kuzura