Uwigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubukwe za Amerika bwana Barack Obama yagaragaje urutonde rw’indirimbo 25 yakunze muri uyu mwaka wa 2022
Nkuko asanzwe abikora buri mwaka, ni nako yabikoze mbere yuko uyu mwaka wa 2022 urangira,abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yaje kugaragaza urutonde rw’indirimbo yakunze muri uyu mwaka wa 2022 nkuko benshi mu bakunzi b’umuziki bari babitegereje, Ni urutonde ruyobowe n’Umuhanzi Kendrick Lamar
Umuhanzi Burna Boy ukomoka muri Afurika mu gihugu cya Nigeria yaje ku mwanya wa 5 mu ndirimbo ye yise last last, akaba Ari indirimbo isanzwe ikunzwe cyane n’abatari bacye, uyu muhanzi kandi akaba afatwa na bamwe nk’Umuhanzi wa mbere muri Afurika nubwo bamwe bakunda kuvuga ko ari uwa kabiri nyuma ya Wizkid bamwe bafata nkuwa mbere
Rema nawe ukomoka muri Nigeria umaze kwigarurira imitima ya benshi yaje kugaragara kuri uru rutonde nyuma y’indirimbo ye yakoze ikaza gukundwa mu bice byose by’isi yise Calm down, byaje kurangira igeze no mu byiyumviro bya Barack Obama birangira ayishyize ku rutonde rw’indirimbo yakunze muri uyu mwaka wa 2022