Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Algentine na PSG yo mu Bufaransa yongeye gukora andi mateka akuraho agahigo kari gafitwe n’Igi kuri Instagram ko kugira likes nyinshi mu mateka yuru rubuga
Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ya Algentine itwaye igikombe cy’isi, Lionel Messi usanzwe ari kapitani w’ikipe y’igihugu cye yaje gushyira ifoto kuri Instagram ateruye igikombe cy’isi biza gutuma ikundwa cyane n’abarenga miliyoni milongo itandatu n’umunani (68,OOO,OOO Likes) ubwo twandikaga iyi nkuru
Igi ryari risanzwe rifite aka gahigo kuva mu myaka ine ishize , nukuvuga kuva muri 2019, nkuko bigaragara ku rukuta rwa Instagram rwa world-record-egg, igi rifite ugukundwa(Likes) miliyoni zirenga mirongo itanu na zirindwi(57,000,000 LIKES)
Lionel Messi nyuma yo guhesha ikipe y’ igihugu igikombe cy’isi, yaje no guhembwa nk’umukinnyi mwiza w’ irushanwa ahabwa umupira wa zahabu, bamwe byatumye bemeza ko ariwe mukinnyi mwiza kw’Isi kuruta Cristiano Ronaldo bahora bahanganye
Mu kwishimira igikombe cy’Isi ikipe y’igihugu ya Algntine begukunye, nakubwira ko habayeho kwifashisha indege kugirango abakinnyi bazenguruke hejuru y’abafana nyuma yuko abantu barenga miliyoni eshatu bateraniye mu murwa mukuru w’iki gihugu baje kwakira ikipe