Lionel Messi yageze ku nzozi ze atwara igikombe cy’Isi, aba umukinnyi w’irushanwa.

Icyamamare mu mupira w’amaguru, Lionel Messi yageze ku nzozi ze zo gutwarana igikombe cy’Isi n’igihugu cye cya Arijantine, ni nyuma yo gutsinda Ubufaransa kuri penaliti 4-2, aho iminota 120 yari yarangiye ari ibitego 3-3.

Ni umukino wari ishyiraniro, kuko Lionel Messi yashakaga gukora amateka yo guterura igikombe kiruta ibindi gikinirwa mu mupira w’amaguru nkuko byakozwe na kizigenza Maradona (Messi), yahoraga yiruka inyuma y’amateka ye ku banya-Argentine bamufata nk’Imana y’umupira w’amaguru.

Ku rundi ruhande Abafaransa bafata Mbappe ko ariwe ahazaza h’umupira w’Ubufaransa, nawe yashakaga kwereka Isi ko yiteguye kuyobora uyu mupira cyane ko agifite imyaka micye imwemerera gutera ikirenge mucy’Abakinnyi bakomeye mu mateka ya ruhago nka , Pelé, Maradona, Zidane, Messi nabandi. Uyu musore w’imyaka 23, byaje no kumuhira kuko niwe wishyuye ibitego 3 byose byatsinzwe na Argentine, nubwo atayifashije kwegukana icyo gikombe kuko baje gutsindwa kuri penaliti 4-2.

Ni umukino Argentina yayoboye igihe kinini kuko  yatsinze ibitego 2 mu gice cya mbere ariko Ubufaransa bubyishyura mu minota 12 ya nyuma y’umukino, amakipe yambi yinjira mu minota y’inyongera, Argentina ibonamo igitego kiza kwishyurwa mu minota 2 ya nyuma. 

Ni igice cya mbere cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rwa Argentine kuko ku munota wa 8 gusa,  Rodrigo De Paul yateye ishoti rikomeye umupira ugakurwaho na Varane. mu gihe ku munota wa 17, myugariro Theo Hernandez yatakaje umupira mu rubuga rw’amahina  ariko Angel Di Maria awutera  hejuru y’izamu.

Ku munota wa 21, nibwo Argentina yafunguye amazamu kuri penaliti yatewe na Messi nyuma y’aho Angel Di Maria yatezwe  na Ousmane Dembele. Argentina yakomeje kuyobora umukino byayifashije cyane kuko ku munota wa 35 Angel Di Maria yatsinze igitego cya 2 ku mupira wahererekanyijwe neza na Alvarez, awuha Messi  na Alexis MacAllister mu rubuga rw’amahina awusunikira Di Maria.

 Igice cya mbere  cyarangiranye  n’impinduka ku ruhande rw’Ubufaransa aho ku munota wa 41, Ousmane Dembele na Olivier Giroud basimbuwe na Randal Kolo Muani na Marcus Thuram.

Nubundi mu gice cya 2 Argentine yakomeje kotsa igitutu izamu rya  Hugo Lloris kuko ku munota wa 58, Julián Álvarez yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina ateye umupira ukubita igiti cy’izamu, Ubufaransa bwakomeje kugenda bwirwanaho, aho ku munota wa 78 bwabona penaliti, nyuma y’aho Nicolas Otamendi yagushije mu Randal Kolo Muani, itsindwa na  Kylian Mbappe. Bidatinze ku munota wa 81, Kingsley Coman yapapuye umupira Messi awuhereza Kylian Mbappe wahise awutera adahagaritse. Ni umukino wongeweho  iminota 8 ariko ntibyagira icyo bihindura nubundi umukino urangira utyo ari ibitego 2-2.

Umusifuzi w’umukino yaje kongeraho iminota 30 aho agace ka mbere k’iminota 15, Rutahiza wa Argentina Lautaro Martinez yahushije  ibitego 2 byabazwe. Lionel Messi ku munota wa 108 yatsize igitego cya 3 ku mupira yasonze mu izamu wari utewe na Lautaro Martinez. Uyu mukino wari uryoheye ijisho habura iminota 2 gusa ngo urangire, mu gihe Abafaransa bihebye nibwo Mbappe yishyuye icyo gitego kuri penaliti yari ikozwe na Montiel ku munota w’118. Umukino urangira ari 3-3, hahita hitabazwa za penaliti..

Ni penaliti Umuzamu Lloris atagize icyo afasha Ubufaransa kuko zose uko ari 4 zinjiye mu gihe Coman na KTchouaméni bo bari bazihushije, ariko Kylian Mbappe na Kolo Muani bari bazitsinze. Argentine yo yatsindiwe na Lionel Messi, Paulo Dybala, Leandro Paredes na Gonzalo Montiel. Penaliti 4-2, Argentine yegukana Igikombe cy’Isi cya 2022.

Lionel Messi   yabaye umukinnyi wa 2 ukuze watsinze igitego ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku myaka 35 n’iminsi 177, nyuma y ‘Umunya-Suede Nils Liedholm wabikoze afite imyaka 35 n’iminsi 264 hari mu1958 ubwo bakina na Brazil.

Argentine yatwaye igikombe cy’Isi cyaherekejwe na miliyoni 45$, UBufaransa bwa 2 miliyoni 32$, Croatia ya 3 miliyoni 26$ naho Maroc ya 4 ihabwa miliyoni 22$.

Kuri uyu mukino wa nyuma, Lionel Messi ni we watangajwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

ibihembo uko byatanzwe:

– Kylian Mbappe yatwaye urukweto rwa Zahabu ruhabwa uwatsinze ibitego byinshi.

– Emiliano Martinez umuzamu w’irushanwa.
– Enzo Fernandez umukinnyi witwaye neza w’irushanwa ukiri muto.
– Lionel Messi yahawe urukweto rwa zahabu ruhabwa umukinnyi w’irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *