Rwamagana:Uwari Gitifu w’Akagali nyuma yo kunywa inzoga agasinda yaraye mu muringoti

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihembe  mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, yandikiye Umuyobozi w’Akarere amumenyesha ko yasezeye ku kazi ku mpamvu ze bwite, nyuma y’aho anyweye inzoga agasinda akarara muri ruhurura.

 

Ibaruwa yo kwegura uyu wari Gitifu w’Akagari yayishyikirije Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022.

Amakuru  avuga ko uyu muyobozi yaraye anywa inzoga arasinda, hanyuma atwara moto iragenda imugusha mu muferege w’amazi arara aho.

Inzego z’umutekano zari ziri ku irondo n’abandi bayobozi ngo baje kuhamusanga atangira kubasuzugura no kubabwira nabi gusa biza kurangira bahamukuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yatangaje ibyo kwegura kuyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali.

Yagize ati” Yanyweye inzoga ngira ngo moto imutura hasi ariryamira arasinzira, aho abantu bamugereyeho bamubyukije atera amahane biba ngombwa ko bamukura aho mu muhanda bareba ahantu baba bamucumbikiye. Aho akangukiye rero menya yitekerejeho asanga ntakwiriye kuyobora abantu n’izo ngeso ze ahitamo kutwandikira asezera ku mirimo ye.”

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abakora mu nzego z’ibanze kunywa inzoga nke babasha kugenzura  bakirinda ko zabakoresha amarorerwa kuko  inzego barimo zibasaba kuba icyitegererezo mu baturage basanzwe bayoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *