Nkuko byari byitezwe na benshi, Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa yageze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Isi 2022.

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yahagaritse itungurana rya Morocco, igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi  ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Igihugu cy’Ubufaransa nubundi nicyo cyahabwaga amahirwe yo gukomeza bijyanjye n’ubunararibonye bwa Didier Deschamps n’abasore be bari basanzwe bafite igikombe cy’Isi giheruka. Ni nako byaje kugenda kuko Theo Hernandez na Randal Kolo Muani,  batsinze ibitego byatumye Ubufaransa busezerera Morocco ku bitego 2-0 mu mukino wa 1/2, bugera ku mukino wanyuma bagomba guhangana na Arijantine ya Lionel Messi.

Ni ikipe y’Ubufaransa yatangiye neza kuko ku munota wa 5 gusa, yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Theo Hernandez ku mupira Mbappe yarahawe na Griezmann awuteye mu izamu uhura na myugariro wa Maroc uhita usanga  Hernandez awushyira mu rushundura.

Nyuma y’icyo gitego, Maroc yahushije igitego, ubwo Azzedine Ounahi yateraga ishoti rikomeye mu izamu Lloris akawukuramo neza. Mu minota yakurikiye Ubufaransa bwaje kubona ubundi buryo ku munota 16, aho Oliver Giroud yisanze arebana n’umuzamu Bono, ariko awuteye ugarurwa n’igiti cy’izamu. Ni nako byagendekeye maroc ku munota wa 43 rutahizamu wayo yateye umupira agaramye ufata igiti cy’izamu. Igice cya mbere kirangira gutyo.

Mu gice cya 2, Ubufaransa bwabashije kwihagararaho, burinda izamu ryabwo butegereza ku munota wa 79, ubwo rutahizamu Kolo Muani  yinjiraga mu kibuga asimbuye Dembeleya agatsinda igitego cya 2, Nyuma y’amasegonda 44 gusa agiye mu kibuga, ni  akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Mbappe. Randal Kolo Muani usanzwe akinira ikipe ya Eintracht Frankfurt mu Budage, abaye umukinnyi wa 3 mu mateka y’igikombe cy’Isi utsinze igitego cyihuse asimbuye. Umukino warangiye ari 2-0 Perezida Emmanuel Macron wari witabiriye uyu mukino abakomera amashyi.

Ikipe y’Igihugu ya Morocco yakoze amateka kuko yabaye iya mbere ku mugabane wa Afurika igeze muri 1/2 cy’igikombe cyIsi kuva cyatangira gukinwa mu 1930.

 Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa igeze ku mukino wa nyuma w’iki gikombe, nyuma yo gutwara igikombe cy’Isi giheruka muri 2018, ibaye iya mbere igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuva Brezil yabikora mu 1998 na 2002.

Ubufaransa bwageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 4, aho buzahura na Argentine ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza, saa 17h00.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *