Umuhanzikazi N Byiza uri kwigaragaza cyane muri iyi minsi na Mr G Boy bagiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo Kora uyu munsi saa 19h00.
Ni indirimbo yari isanzwe iri hanze mu buryo bw’amajwi gusa,ariko nyuma y’igihe kitari gito nibwo bemeye guhuriza hamwe imbaraga kugirango amashusho yayo abashe kuba yakorwa,nkuko abakunzi babo bakomeje kugenda babibasaba.
Uyu munsi mu kiganiro umuhanzikazi N Byiza yagiranye na Muhangalive.com,yagiye agaruka ku mpamvu zatumye bahuriza hamwe imbaraga kugirango bakore amashusho y’indirimbo Kora nyuma yigihe kitari gito iyi ndirimbo isohotse mu buryo bw’amajwi.
ati”nibyo koko iyi ndirimbo yari imaze igihe isohotse mu buryo bw’amajwi,ariko nyuma yuko abakunzi bacu bayikunze cyane ndetse bakatwaka Videwo yayo,Nibyo byatumye tuyikora ndetse twiteguye ko iza kubashimisha cyane.

Twabibutsa ko N Byiza yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho iyitwa Dis Moi,ikaba imaze amezi agera kuri 3 igihe hanze.