Elon Musk kera kabaye ntakiri umukire wa mbere ku Isi

Elon Musk wari umukire wa mbere ku Isi  kera kabaye uyu muherwe ,ku  wa gatatu uwitwa Bernard Arnault umufaransa ufite sosiyete ikomeye ya LVMH nibwo yamuhigikaga ahita afata umwanya nkumuherwe wa mbere ku Isi.

Itsikira  ry’umutungo wa Elon Musk ryaturutse kuri sosiyete ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi Tesla.iyi sosiyete ikomeje kugwa muri manka na nyuma yo kugura urubuga rwa twitter akayabo ka million 44$.

Ibi nyuma yuko ahigitswe ku mwanya wa mbere .hashize amasaha macye aza kwisubiza uyu mwanya bitewe nuko byari bihagaze ku isoko ry’imigabane.ubu abarirwa umutungo ungana na Miriyali 184.9$ ,akaba akurikirwa na Arnault n’umuryango we babarirwa umutungo ungana na Miriyali 184.7$.

Ku mwanya wa gatatu tuhasanga umukire wo mu Bumuhinde ukora ubucuruzi Gautam Adami afite miriyali 134.8$ mu gihe Jeff Bezoz washinze Amazon ariwe uri ku mwanya wa Kane na miriyali 111.3$.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *