Arijantine ku mukino wa nyuma; Inzozi za Lionel Messi, gutwara igikombe cy’Isi 2022.

Arijantine ya Lionel Messi na  Julian Alvarez, baraye bayifashije kongera kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, baherukaga kugera muri 2014 ubwo batsirwaga n’ubudage 1-0.

Ni umukino utagenze uko benshi babitekerezaga, kuko mu mikino Croatia yagiye ikina yose yagoraga amakipe babaga bahuye ndetse bakagera naho bakizwa na za penaliti. Arko ku mugoroba siko byagenze nubwo ikipe y’umutoza Zlatko Dalić, yatangiye ikina neza siko byaje gukomeza kuko ku munota wa 34 rutahizamu usanzwe ukinira Manchester City Julian Alvarez yaje kugongwa n’umuzamu Dominik Livakovic, Umusifuzi w’umukino atanga penaliti n’ikarita y’umuhondo, yatewe neza na Lionel Messi yuzuza igitego cya 5 muriki gikombe cy’isi 2022.

Iki gitego cyaciye intege abakinnyi ba Croatia bigaragara, byatumye nyuma y’iminota itageze kuri 5 gusa bahise batsindwa icya 2, cyatsinzwe na Alvarez ku munota wa39, ni umupira yahawe na Mssi, igice cya mbere kirangira ikipe ya Croatia idateje ibibazo izamu rya Damian Martinez.

Igice cya kabiri nubundi cyatangiye Luka Modric na bagenzi be bagerageza gukina, ariko bagakinira hagati ntibasatire izamu, ku munota wa69 byatumye nubundi kumupira wazamukanwe na Lionel Messi kuruhande rw’iburyo agacenga ba myugariro, akinjira murubuga rw’amahina maze agatanga umupira kuri Alvarez, ashyiramo igitego cya 3 byatumye yuzuza ibitego 4 muri iri rushanwa. ibi byatumye Croatia yiyakira ko isezerewe maze itangira gukina ishaka uburyo yabona igitego cyo kugabanya ikinyuranyo, ku mipira yatewe na Dejan Lovren na bagenzi be ariko ntibyagira icyo bitanga, umikino urangira ari ibitego 3-0, Croatia isezererwa ityo mu gikombe cy’isi cya Quatar 2022 muri 1/2, nyamara yari yarageze ku mukino wa nyuma muri 2014 ubwo batsindwaga n’Ubufarnsa 4-2.

Lionel Messi wabaye umukinnyi w’umukino ku nshuro ya 4 yikurikiranya, nyuma yo gufata iki gihembo atwaye ku nshuro ya10 aho yamaze guca kuri Christiano Ronaldo ugifite 7 ndetse na  Arjen Robben ugifite 6, yatangaje ko intego ari ugutwara iki gikombe kuko ngo adateganya kuzakina ikizakurikiraho 2026.

Arijantine itegereje  umunsi wo ku cyumweru tariki ya 18, uwo bizahura ku mukino wa nyuma hagati y’Ubufaransa na Maroc, n’umukino uteganyijwe ku isaha y’i saa tatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *