Ku bufatanye na SKOL Brewery Ltd, Rayon Sports irafungura ikibuga cy’ubwatsi bugezweho bw’ubukorano mu Nzove.

Ni igikorwa giteganyijwe kuri iki gicamunsi cyo kuwa 13 Ukuboza 2022, aho iki kibuga giherereye mu mu mugi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya bita mu Nzove.

Nyuma yo gutaha ikibuga, hateganyijwe umuhango wo kumurika Ikipe y’Abagore ya Rayon Sports, iza gukina umukino wa gicuti na Youvia WFC guhera saa 15:30, ibi ariko biraba byabanjirijwe n’imyitozo y’ikipe ya Rayon Sport y’Abagabo, aho biteganyijwe ko ibi bikorwa byose kubyitabira ari ubuntu.

Rayon Sports WFC yashinzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23, ni nyuma yuko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, itangarije ko nta kipe izongera kwitabira amarushanwa yayo idafite ikipe y’Abagore. Iyi kipe yatangiye gukina Icyiciro cya Kabiri mu mpera z’icyumweru gishize, aho yanyagiye Gatsibo WFC ibitego 16-0.

Skol Stadium ni ikibuga giherereye mu Nzove, cyavuguruwe bushya gishyirwamo ubwatsi bw’ubukorano ku buryo kiri ku rwego rw’ibibuga bisanzwe byakira imikino y’umupira w’amaguru isanzwe ikinirwa mu Rwanda, kandi bitagoye abagikoresha.

Ni igikorwa SKOL yakoze, nyuma yo gusanga umufatanyabikorwa wayo Rayon Sports ikorera imitozo ku byatsi bisanzwe, ariko imikino myinshi ikayikinira ku bwatsi bw’ubukorano. Kandi ikagira n’ikibazo cyo gukora imyitozo mu bihe by’imvura, no kuba ikibuga cy’ibyatsi bisanzwe cyangirika buri uko gikoreshejwe kenshi.

Imirimo yo kubaka ikibuga yatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira 2022, cyakozwe na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, bagiye bubaka ibibuga bitandukanye by’amakipe y’iwabo akomeye nka Trabzonspor, Fenerbahçe, nayandi. Iyi Sosiyete kandi yubatse ibibuga byinshi by’imyitozo by’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’iby’indi mikino itandukanye, aho ikorera cyane ku mugabane wa Aziya.

Iki kibuga cya Nzove, biteganyijwe ko Rayon Sports y’Abagore n’Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rizashingwa muri uku kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka, zizajya zihakorera imyitozo zikanahakirira imikino yazo, mu gihe iy’Abagabo yo  izajya ihakorera imyitozo inahakinire imikino ya gicuti gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *