Croatia na Arijantine muri 1/2, byinshi utaruzi kuri ibi bihugu muri Ruhago.

Ikipe ya Argentina irahura na Croatia saa 9:00 z’umugoroba, mu mukino wa 1/2 cy’irangiza, zishakamo izakina umukino wa nyuma ku cyumweru, nizaba yarokotse gagati ya Maroc n’Ubufaransa.

Umukinnyi Lionel Messi biramusaba gutsinda uyu mukino kugira ngo agere ku nzozi ze zo gutwara igikombe yifuza cyane kurusha ibindi, ari nacyo ataratwara mu mateka ye. Croatia nayo irashaka kwegukana iki gikombe cy’isi bwa mbere ari nayo iheruka ku mukino wa nyuma muri 2018, ubwo yatsindirwaga n’Ubufaransa ibitego 4-2.

Umutoza wa Argentina Lionel Scaloni ntagushidikanya araza kubanza mu izamu  Emi Martinez ukomeje kuyifasha cyane by’umwihariko mu mukino baheruka gusezereramo Ubuholandi, aho yakuyemo penaliti 2, naho Zlatko Dalic wa Croatia ufite ubuhanga bwo kugarira cyane no gukina umukino unaniza uwo bahuye, ashobora kudahindura ikipe itsinda, nubundi akifashisha umuzamu Dominik Livaković wayifashije gusezerera Ubuyapani na Brazil kuri penaliti. 

Iyi kipe ya Arijantine iraba idafite abakinnyi bayo babiri bamenyereye Marcos Acuna na Gonzalo Montiel bakina inyuma ku mpande kubera bujuje amakarita y’imihondo, gusa bafite abasimbura bakomeye barimo Nahuel Molina na Nicolas Tagliafico. Aba baraza gufatanya na ba myugariro babahanga nka Cristian Romero, Nicolas Otamendi na Lisandro Martinez, hagati mu kibuga harakina abasore barimo Rodrigo De Paul, Enzo Fernandez na Alexis Mac Allister kubera ko Angel di Maria atameze neza. Ba rutahizamu bo nkibisanzwe ni Julian Alvarez na Messi mu gihe Lautaro Martinez amaze igihe abanza ku ntebe.

Ku ruhande rwa Croatia, birumvikana ko ibanza mu izamu kabuhariwe mu gukuramo penaliti Dominik Livakovic usanzwe akinira Dinamo Zagreb washenguye imitima y’Abayapani na Brazil, ba myugariro ni Josip Juranovic, Dejan Lovren, Josko Gvardiol na Borna Sosa, naho mu kibuga hagati ntagihindutse ishobora gukinisha  Luka Modric, Marcelo Brozovic, Mateo Kovacic, Mario Pasalic mu gihe Ivan Perisic na Petkovic watsinze igitego Brazil bashobora gushaka ibitego.

Uyu n’umwe mu mikino yitezwe n’abakunzi ba Ruhago byumwihariko aba Messi bifuza kongera kumubona ku mukino wa nyuma aherukaho muri 2014 ubwo batsindwaga n’Ubudage igitego 1-0.

Croatia irashaka kuba igihugu cya 4 kigeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi inshuro 2 zikurikiranya, mu gihe Argentina ishaka kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 6 yagitwayemo 2 ikaba igiheruka muri 1986 ku bwa Nyakwigendera Diego Maradona. Argentina ntiratsindirwa muri 1/2 kuva muri 1978 ubwo batwaraga igikombe cy’isi bwa mbere batsinze Ubuholandi babifashijwemo na kizigenza Kempes.

Ibi bihugu bifitanye amateka yo gutsindagurana, kuko mu mikino 5 baheruka guhura batsindanye 2 kuri 2 banganya 1. Mu gikombe cy’isi giheruka, bahuriye mu itsinda D hanyuma mu mukino wabahuje Croatia itsinda Argentina 3-0 bya Ante Rebic, Luka Modric na Ivan Rakitic.

Ibi bigugu muri ruhago ku isi biraza kwisobanura uyu munsi, saa tatu z’ijoro kuri Lusail Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *