Bad Rama ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we

Umuryango wa Bad Rama wakiriye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umubyeyi w’uyu mugabo witabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK.

Bad Rama yahamirije igihe aya makuru, ati “Mu ijoro ryo ku wa 11-12 Ukuboza 2022 nibwo umusaza yitabye Imana, yari amaze igihe arwariye muri CHUK.”

Uyu mugabo yahishuye ko uburwayi bwa Se umubyara buri mu by’ibanze byatumye agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bad Rama ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we

Ikindi Bad Rama yahishuye ni uko ari gushaka uko bamuherekeza mu cyubahiro mu gihe kitarenze iminsi ibiri nk’uko byari icyifuzo cye
Ati “Muzehe mbere yo kwitaba Imana, yasabye ko yazashyingurwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Turi kurwana n’uko itarenga!”

Ibi bisobanuye ko uyu mubyeyi azaherekezwa mu cyubahiro kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *