Rayon Sports yaraye itengushye abakunzi bayo; Mu gihe bashiki babo bo batsinze 16.

Ikipe ya Etincelles FC yifatiye ku gahanga  Rayon Sports iyitsinda ibitego 3-2, bica intege n’ubushyuhe umukino ugomba kuyihuza na Apr mu mpera z’icyi cyumweru. Ariko ntibyabujije Rayon y’Abagore kunyagira Gatsibo.

Umukino ugitangira, Etincelles yafunguye amazamu ku munota wa 2 ku gitego cyatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim ku mupira waruvuye muri koruneri, hanyuma Sumaila Moro ukomoka muri Ghana ashyiramo icya 2 ku munota wa 26, yongeramo ikindi ku munota wa 38 kuri penaliti, ni umupira wari ukozwe n’ukuboko murubuga rw’amahina na Ndizeye Samuel. Ari nako igice cya mbere cyarangira ari 3-0.

Mu gice cya Kabiri, Rayon Sports yagerageje kugabanya ikinyuranyo, itsinda ibitego 2 bya Rudasingwa Prince ku munota wa 70 na Iraguha Hadji kuwa 90. Etincelles FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports muri 2017 yayakiriye ku Muganda, none iyisubiriye 2022 ku bitego 3-2  inahusha penaliti aho byashoboraga kuba 4.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yari yaruhuye Onana ndetse yagaruye Kamara na Ramadhan Kabwili mu izamu   uri gutukwa n’abakunzi bayo kubera ko atakoze ibyo bari bamwitezeho muri uyu mukino.

Abakinnyi n’abayobozi ba Gikundiro barakariye umusifuzi wongeye ku mukino iminota 2 gusa, nyamara wagiye uhagarara kenshi. Rayon yatakaje amanota 3 mu gihe iri kwitegura umukino karundura  kuwa Gatandatu tariki ya 17 na  APR FC bica intege abafana bayo badaheruka intsinzi imbere ya mukeba.

Urutonde:

1. Rayon Sports 28 Pts
2. AS KIGALI 27 Pts
3. Kiyovu Sports 24 Pts
4. Gasogi United 22 Pts
5. APR FC 21 Pts .

Ku rundi ruhande Ikipe ya Rayon Sports y’abagore iheruka gushingwa yatsinze ibitego 16-0 Gatsibo WFC bakinnye ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe n’abakinnyi 9 barimo Imanizabayo Florence watsinze 5 wenyine, Ibindi byatsinzwe na Divine, Uwamariya Diane na Muhoza buri umwe atsinda ibitego 2, mu gihe Gikundiro, Valentine, Rosine, Araza na Pascaline bashyizemo igitego 1 buri umwe.

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2021/2022 urangira, amakipe yose y’ibigugu mu Rwanda yiyemeje gushyiraho amakipe y’abagore bikurikije yuko  Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yavuze ko mu 2023 nta kipe izakina amarushanwa yayo idafite ikipe y’abagore.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahise butangiza gahunda yo gushaka abakobwa bakina ruhago ndetse banatangiza imyitozo. Iyi kipe kandi mu rwego rwo kwitwara neza mu kiciro cya 2, yari yariteguye neza dore ko yari yaranakinnye imikino ya gishuti harimo nuwo yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *