Maroc yakoze amateka igera muri1/2, Ubufaransa bwo bukomeje urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Isi.

Igikombe cy’Isi kigeze mu mahina, Maroc ikora amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika kigeze muri 1/2, mugihe Ubufaransa bushaka kukisubiza kunshuro ya kabiri bwikurikiranya.

Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati cyane ko abatoza bombi yaba Walid Regragui utoza Maroc na Fernando Santos utoza Portugal bari bari gukina uburyo bumwe. Bose bakinishaga ba myugariro 4, hagati abakinnyi 3, na 3 basatira.

Portugal ni yo yabonye amahirwe ya mbere ku ikosa ryahanwe na Ruben Dias ariko João Félix ateye umupira Yassine Bounou, umunyezamu umaze kwandika amateka akomeye muri iki gikombe, awukuramo.

Maroc nayo ntibyatinze, yabonye  koruneri yatewe na Hakim Ziyech ariko Sofyan Amrabat atera n’umutwe umupira uca hejuru y’izamu. Abakinnyi ba Portugal batangiye gukina umukino wo guhanahana umupira, ariko Maroc nayo yakinnye ubundi buryo basatiraga bahitaga bagaruka hagati bakaba batanu, imbere hagasigara umwe.

Ubu buryo bw’imikinire bwa Maroc bwatumye  Portugal itabona uko isatira urubuga rw’amahina rwa Maroc uko yabishakaga. Umupira wafatwaga na Maroc wose bahitaga bawohereza imbere babifashijwemo n’abakinnyi nka Hakim Ziyech, Ashraf Hakimi nabandi, ari narwo ruhande rwacagaho imipira myinshi  yashoboraga guteza ibibazo Portugal mu gice cya mbere.

Andi mahirwe yabonetse ku munota wa 30 aho ba myugariro ba Maroc bakijije izamu nabi, umupira usanga  João Félix ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro. Ibyo byatumye ku munota wa 42 Yahya Attia Attia Allah ahindura umupira mu rubuga rw’umunyezamu wa Portugal, Youssef En-Nesyri ashyiraho umutwe, umuzamu Diogo Costa ntiyamenya uko bigenze.

Mu gice cya kabiri Portugal ntiyategereje, kuko ku munota wa 51 yahise yinjiza Cristiano Ronaldo asimbura Ruben Neves, naho João Cancelo asimbura Raphael Guerreiro.

Maroc yaje gucika intege ubwo Romain Saiss wayifashaga mu bwugarizi yavunikaga hakajyamo Achraf Dari. Umutoza Walid Regragui yahise yongera imbaraga mu bwugarizi akura mu kibuga Selim Amallah wakinaga hagati ashyiramo Selim Amallah wugarira. Portugal yakomeje gusatira cyane ariko  Umunyezamu Yassine Bounou agakuramo imipira ikomeye ya João Félix na Cristiano ku munota wa 90 w’umukino yahushije igitego cyari cyabazwe kuko yasigaranye n’umuzamu ariko awumutera mu maboko.

Ku munota wa 92, Maroc yahawe ikarita itukura ya Walid Cheddira akoze ikosa rya kabiri ry’ikarita y’umuhondo ahita asohoka mu kibuga. Portugal yahise yongera umuvuduko yasatiranaga  ariko birangira isezerewe muri 1/4. Ni ku nshuro ya mbere ikipe yo ku mugabane wa Afurika ibonye itike ijya muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi. Portugal na yo ni ku nshuro ya kabiri iviriyemo muri 1/4 mu mikino y’Igikombe cy’Isi. Yassine Bounou wagaragaraga ku mukino we wa 50 mu ikipe y’igihugu ya Maroc, ni we munyezamu wa mbere w’Umunyafurika umaze imikino itatu atinjizwa igitego mu mikino y’Igikombe cy’Isi.

 

 

Kurundi ruhande Ikipe y’Ubufaransa ikomeje kwerekana ko ishaka kwisubiza igikombe cy’isi nyuma yo gutsinda Ubwongereza muri 1/4 cy’irangiza ibitego 2-1,  mu mukino w’ishyiraniro waranzwe no kwigaragaza kw’abakinnyi bakiri bato b’Ubwongereza, Ubufaransa bwakoze ibisabwa butsinda umukino ndetse bugera muri 1/2.

Bigitangira, Harry Kane yabonye uburyo bwiza ku mupira wari utakajwe na Upamecano ariko umunyezamu Lloris yitwara neza arawufata. Kane nanone yasabye penaliti ubwo yari atezwe na Upamecano ariko VAR yemeza ko nta penaliti yabaye

Ubufaransa bwafunguye amazamu ku munota wa 17 ku ishoti ryarekuwe na Aurelien Tchouameni ari  inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira yari ahawe na Antoine Griezmann, ari nacyo gitego rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri kigitangira, Ubwongereza bwakomeje gusatira cyane bituma ku munota wa 52 bubona penaliti nyuma y’aho Tchouameni ategeye mu rubuga rw’amahina Bukayo Saka, penaliti yinjijwe na Harry Kane ahita akora agahigo ko kuba Rutahizamu utsindiye Ubwongereza ibitego byinshi, 53 aho yahise anganya na Wayne Rooney, gusa batandukanywa n’uko uyu abikoze mu mikino 80 naho Rooney yabigezeho mu mikino 120.

Ubufaransa bwakomeje gukinaga bike ndetse bugacungira ku mipira Abongereza batakaje, bwabonye amahirwe adasanzwe ku munota wa 77, ubwo Giroud yahabwaga umupira mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Pickford awushyira muri koloneri, ntibyatinze kuko ku munota wa 78, Giroud yatsindiye  Ubufaransa igitego cya kabiri n’umutwe, umupira yari ahawe na Griezmann, Ubwongereza bwashegeshwe n’iki gitego kuko bwarushaga bigaragara Ubufaransa muri uyu mukino.

Ku munota wa 83, Mason Mount wari winjiye asimbuye, yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina na Theo Hernandez, VAR yemeza ko ari penaliti  Harry Kane arayamurura Abongereza bifata ku myanya ndangakumirwa. Inzozi z’Ubwongereza zahise zirangira gutyo mu gihe Ubufaransa bugomba guhura na Maroc kuwa gatatu w’icyi cyumweru muri 1/2 cy’irangiza.

Ubufaransa bufite iki gikombe cy’isi, bufite amahirwe menshi yo kucyisubiza ndetse bushobora kuzahurira ku mukino wa nyuma n’izarokoka hagati ya Croatia na Argentina, bo bazakina ku wa Kabiri. Iyi mikino yombi izajya itangira saa tatu z’ijoro.

Muri uyu mukino,Hugo Lloris yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiniye Ubufaransa imikino myinshi kurusha abandi bose kuko yakinnye uwa 143 mu gihe Lilian Thuram banganyaga yakinnye 142.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *