Imikino y’igikombe k’Isi igeze mu mahina; Bamwe barira, abandi babyina.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bakomeje kuryoherwa ndetse no gutungurwa n’ibiri kubera mu mikino y’igikombe cy’Isi iri kubera mu gihugu cya Quatar, aho mu bihugu  32 hasigayemo mbarwa.

Imikino y’igikombe cy’Isi igeze mu mahina kuko amakipe y’ibihugu nka Croatia na Arijantine yageze muri 1/2 cy’irangiza, aho azikuramo imwe igera ku mukino wa nyuma , bisaba gutegereza uko Maroc iri bwisobanure na Portigal ndetse n’Ubwongereza n’Ubufaransa.

Umukino wahuje Croatia na Brazil, bensihi bahaga amahirwe ikipe ya Selecao bitewe n’abakinnyi ifite bayobowe na Neymar, Vinicius Jr, Raphinha, Richarlison nabandi, mu gihe Croatia yo yagenderaga kubunararibonye bwabakinnyi nka Luka Modric, Kovacic, Perisic,… Iminota 90 y’umukino yarangiye nta gitego kinjiye mu mazamu yombi, aho byasabye umunota w’105 kugira ngo Neymar akore ibyo yari yitezweho, nubwo ibyo byishimo bitatinze kuko Bruno Petkovic wari wagiye mu kibuga asimbuye Andrej Kramaric, yahise acyishyura ku munota w’117.

Nyuma y’iminota 120 yaranze uyu mukino, Umusifuzi w’umukino yanzuye ko Croatia ariyo ibanza gutera penaliti maze Nikola Vlasic ayinjiza neza, mu gihe Rodrigo we yatangiye ayishyira mu biganza by’umuzamu Livakovic. Ku ruhande Croatia abakinyi barimo Majer, Modric na Orsic bazinjije zose, ariko Marquinhos yongeye gutenguha Abanyabrazil bari buzuye stade, ubwo yayiteraga ku giti cy’izamu nyuma yuko Casemiro na Pedro bo izabo bari bazinjije, Brazil isezererwa ityo mu gikombe k’Isi 2022.

 

 

 

Kurundi ruhande Ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze u Buholandi penaliti 4-3, nyuma yo gusoza umukino zinganya 2-2, mu mukino watangiye saa tatu z’ijoro, Argentine yakinnye uyu mukino nubundi ihabwa amahirwe menshi nubwo u Buholandi ariyo kipe yari itaratsindwa muri iki gikombe cy’Isi, wari umukino wakinirwaga hagati kuko nta kipe yabonaga uburyo bukomeye imbere y’izamu ry’indi. Messi wagiye yitwara neza muri uyu mukino yazamukanye umupira neza awuha Nahuel Molina ahita atsinda igitego cya mbere ku munota wa 35, ari nako igice cya mbere cyaje kurangira.

Mu gice cya kabiri Argentine yakomeje kwiharira umupira bigaragara, ariko umukino ugakinirwa hagati mu kibuga kugeza ku minota 70, u Buholandi bwatangjye guhindura imipira miremire imbere y’izamu bashaka ba rutahizamu barimo wa Luuk De Jong ariko igitego kirabura, byasabye umunota 73 Lionel Messi, yatsinze penaliti yarikorewe kuri myugariro w’ibumuso Acuna watezwe na Denzer Dumfries mu rubuga rw’amahina .

Arko ntibyatinze kuko ku munota wa 83, Wout Weghorst yatsinze igitego cyo kwishyura cy’u Buholandi ku mupira wahinduwe imbere y’izamu agitsindisha umutwe. U Buholandi bwakomeje gusatira bikomeye bwaje kubona imipira myinshi y’imiterekano byaje no kubabyarira umusaruro ku munota wa 100 ubwo Weghorst yatsindaga igitego cya 2, ari nako Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, hashyirwaho iminota 30 y’inyongera ntibyagira icyo bihindura ku mukino, hahita hitabazwa penaliti ngo hamenyekane ikipe yagombaga gusanga Croatia muri 1/2.

Umuzamu wa Argentine Emiliano Martinez ni we wabaye intwari y’umunsi nyuma yo gukuramo penaliti  ya Van Dijk ndetse niya Berghuis nubwo bagenzi be Koopmeiners, Weghost na Luuk De Jong bari bazinjije. ku rundi ruhande Messi, Peredes, Montiel na Lautaro Martinez bazinjizaga Fernandez akayihusha, birangira Argentine iisezereye u Buholandi kuri penaliti 4-3.

Argentine izahura na Croatia muri 1/2, umukino uteganyijwe kuwa kabiri tariki 13 Ukuboza 2022. Indi mikino ya 1/4 iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, aho Maroc ikina na Portugal saa kumi n’imwe naho u Bufaransa bugakina n’u Bwongereza saa tatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *