Rutahizamu w’ubufaransa yasibye imyitozo mu gihe bitegura guhura n’ubwongera muri 1/4

Ku munsi wo kuwa kabiri rutahizamu w’ubufaransa Kylian Mbappe yasibye imyitozo  u buryo butunguranye mu gihe bitegura guhura n’ubwongereza muri 1/4 cy’irangiza.

Mbappe,umaze gutsinda ibitego bitanu muri iki gikombe cy’isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar mu mikino ine amaze gukina yatangiye gutera benshi urujijo mu gihe habura igihe gito ikipe ye ikinjira mu rugamba rwo gucakirana n’ubwongereza.

Ikinyamakuru l’equipe kivugako uyu musore usanzwe ukinira ikipe ya  Paris Saint-Germain w’imyaka 24 yasibye imyitozo yabereye kuri sitade Jassim-bin-Hamad  kuri uyu wa kabiri nyuma ya saa sita.

Ibi birateza urujijo kukuba azakina cyangwa niba atazakina kuwa gatandatu mu mukino bafite w’ishiraniro muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy'[isi cy’uyu mwaka wa 2022 bazakina n’ubwongereza.

Bikaba bikekwa ko yaba yaravunikiye mu mukino wabahuje na Tuniziya mu mikino yamatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *