M23 yavuze ko yiteguye gusubira inyuma

M23 Wants Govt to Accept Their Unconditional Surrender – Taarifa Rwanda

Umuvugizi w’umutwe wa M23 yasohoye itangazo rimenyesha ko witeguye “guhagarika ibikorwa no gusubira inyuma” bigendanye n’ibyasabye n’inama y’i Luanda muri Angola yo mu kwezi gushize.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura igice kinini cya teritwari ya Rutshuru n’ibice by’iya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, kandi zifite ibirindiro muri 20Km mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.

M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda muri Kamena(6) iturutse mu birindiro bya Tchanzu na Runyoni hafi y’ikirunga cya Sabyinyo, ahazwi nk’ibyahoze ari ibirindiro byayo bikuru mu gihe kinini gishize.

Iryo tangazo rivuga ko uyu mutwe usaba “inama n’ingabo z’akarere” hamwe n’itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ryashyizweho n’ibihugu by’akarere ngo “tuganire uko [ibyo wiyemeje] byakorwa”.

Imyanzuro y’inama ya Luanda muri Angola yasabaga umutwe wa M23 gusubira mu birindiro wahozemo mbere y’iyi mirwano imaze amezi arenga atandatu.

BBC dukesha iyi nkuru yabajije abavugizi ba M23 ibirambuye kuri iri tangazo ariko ntibahise baboneka.

Iri tangazo risohotse nyuma y’umuhate w’abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushaka uko amakimbirane ahosha.

Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika, avuga ko yagiranye ikiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akamusaba ‘guhagarika ubufasha bw’u Rwanda kuri M23’.

Leta ya Kinshasa ivuga ko “yishimiye” ko Blinken “yashyize igitutu kuri Paul Kagame ngo yubahe ibyo yemeye i Luanda, no guhagarika gufasha M23”.

U Rwanda ruhakana gufasha umutwe wa M23, umuvugizi wawo wa gisirikare Majoro Willy Ngoma yabwiye BBC ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abarenga 300,000 bata ingo zabo bagahunga kuva yatangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, nk’uko ONU ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *