Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo ari kugerageza kwirwanaho

Perezida Cyril Ramaphosa

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo ari kugerageza kwirwanaho nyuma yo gukomeretswa n’ibirego ko yahishe amafaranga menshi mvamahanga mu misego y’intebe mu rugo rwe rwo mu cyaro, nyuma agahisha ko yibwe.

Yiyegereje ishyaka rye riri ku butegetsi African National Congress (ANC) ngo rimube hafi mu nteko ishingamategeko, mu gihe itsinda ry’abanyamategeko be ririmo kugerageza gutesha agaciro ibyabonwe n’itsinda ry’inzobere mu iperereza kuri iyi ‘scandal’ yibasiye ubutegetsi bwe.

Ushinja Ramaphosa ni uwahoze akuriye ubutasi Arthur Fraser, ibyo yamureze bikaba bikubiye mu byo yabwiye inzego z’umutekano bikaba biri muri raporo iza kugibwaho impaka mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa kabiri.

Fraser yavuze ko umukozi wa hafi ya Ramaphosa witwa Bejani Chauke, yazanye “amafaranga menshi” y’amadorari ya Amerika avuye muri Saudi Arabia, Misiri, Morocco, na Equatorial Guinea, maze uwo mukozi akayahisha mu ntebe yo mu rugo rwe i Johannesburg, mbere yo kuyajyana mu rugo rwa Ramaphosa rwo mu cyaro “abizi neza kandi yabyemeje”.

Ariko mu byago bya perezida, abajura, bikekwa ko bakoranye mu ibanga n’umwe mu bakozi be, bibye ayo mafaranga “bivugwa ko” ari hagati ya miliyoni $4 (miliyari 4 y’u Rwanda) na miliyoni $8.

Ayo ni macye ugereranyije n’ibindi byavuzwe n’uriya mutasi mukuru – ko akayabo ka miliyoni $20 “yajyanywe” ku muturage wa Africa y’Epfo, yavuze izina, nyuma y’uko asabye polisi gukora iperereza kuri perezida.

Mu gihe bamwe bahakana ibyavuzwe na Arthur Fraser nk’ibintu bimeze nk’inkuru yo mu gitabo, ibi byashyize Ramaphosa mu kibazo gikomeye cya politike n’amategeko, mu gihe inzego umunani – harimo na banki nkuru – ziri gukorwaho iperereza.

Ramaphosa yahakanye avuga ko nta kibi yakoze, naho itsinda riri gukora isuzuma – riyobowe n’uwahoze akuriye ubucamanza – rivuga ko ridashobora “kugenzura” ibirego, mu gihe “perezida yanenze mu buryo bwa nyabwo ibihamya biri mu bivugwa na Fraser ko byuzuye amabwire”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *