Ubwongereza n’Ubufaransa muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi, Ihangana ry’Indimi zikomeye ku Isi.

Ikipe y’Igihugu y’Abongereza  yanyagiye  Senegal ibitego 3-0 iyirusha cyane, hari mu mukino wa 1/8 ihita ibona itike yo guhura n’Ubufaransa muri kimwe cya kane kirangiza mu gikombe cy’Isi 2022.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Al Bayt,Senegal, yari ifitiwe na benshi mu banyafurika ikizere cyo kugira icyo yakora ngo igere muri 1/4 nkuko yigeze kubikora muri 2002. Ikipe ya Gareth Southgate ku munota wa 38, Jude Bellingham yahaye umupira Jordan Henderson ahita atsinda igitego cya mbere cy’Ubwongereza, akaba ari nyuma yo guhusha igitego cyari cyabazwe kuruhande rwa Senegal aho Boulaye Dia yasigaranye n’Umunyezamu Jordan Pickford ntiyabasha kuwushyira mu rushundura.

Mbere yuko Igice cya mbere kirangira, Harry Kane yatsinze igitego cya 2i ku mupira  yahawe na Phil Foden, akaba ari nacyo gitego cya mbere atsindiye Ubwongereza  muri iri rushanwa. Ibi bikaba byatumye Kane abura igitego kimwe gusa kugira ngo ace kuri Wayne Rooney wari ufite agahigo ko gutsindira Ubwongereza Ibitego byinshi 53.

Foden ni we waremye kandi ubundi buryo bwavuyemo igitego  cy’ Ubwongereza,kuko ku munota wa 57 yahaye umupira  Bukayo Saka ahita atsinda icya 3.

Kurundi ruhande Ubufaransa bwahaye isomo Polonye  ku bitego 3-1. Rutahizamu Mbappe wakoze ibitangaza muri uyu mukino  kuko n’Igitego Olivier Giroud yatsinze cya mbere cy’Ubufaransa ku munota wa 44, ni umupira yaramuhaye, bikaba byamugize  rutahizamu wabutsindiye Ibitego byinshi kurusha abandi bose mu mateka yayo kuko yaciye kuri Thierry Henry amurushije Igitego 1 kuko yagize 52.

Nyuma yo gutanga umupira mwiza ku gitego cya mbere cyatsinzwe na Olivier Giroud munota wa 44 mbere ko igice cya mbere kirangira, Mbappe witwaye neza muri uyu mukino yatsinze ibitego 2 ku munota wa 74 ndetse na 90. Kylian Mbappe yatsinze igitego cya 5 muri iri rushanwa mu mikino 4 gusa bitumye yuzuza ibitego 9 mu bikombe by’isi bibiri gusa akinnye ku myaka ye 23.

Mu mikino 11 gusa amaze gukina mu gikombe cy’isi, Mbappe yujuje ibitego 9, aca kuri Diego Maradona, Cristiano Ronaldo, Suárez, Zinedine Zidane, Neymar, Thierry Henry, Rivaldo, uyu Rutahizamu wa Paris Saint Germain aranganya Ibitego mu gikombe cy’isi na Lionel Messi ariko Messi we amaze gukina Ibikombe  by’Isi 5 mu gihe undi we akinnye 2 byonyine.

Mbappé kandi yaciye kuri Pelé,ku mukinnyi muto utsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi ataruzuza 24.

Bwa mbere mu mateka yabwo, u Bufaransa bugeze muri 1/4 cy’irangiza cy’igikombe cy’Isi,inshuro eshatu zikurikiranya.

Kuwa Gatandatu, ibi bihugu by’ibihangange Ubwongereza  n’Ubufaransa buzahura mu mukino wiswe uw’ihangana ry’indimi zikomeye ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *