Zelensky yavuze ko igiciro ntarengwa cy’uburengerazuba ku bitoro by’Uburusiya gifite ‘intege nke’

Stop playing' with Russia, end war: Zelenskyy tells West | World News |  Onmanorama

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yanenze igiciro ntarengwa cyashyizweho n’ibihugu by’inshuti ze byo mu burengerazuba ku bitoro Uburusiya bwohereza mu mahanga, avuga ko gifite “intege nkeya”.

Icyo giciro ntarengwa, cyemejwe ku wa gatanu, kigamije kubuza ibihugu kuriha amadolari y’Amerika arenze 60 (64,000Frw) ku ngunguru y’ibitoro bidatunganyihe by’Uburusiya binyujijwe mu nzira yo mu nyanja.

Uburusiya buvuga ko butazemera ikigero ntarengwa ku biciro by’ibitoro bwohereza mu mahanga.

Iyi ngamba – yitezwe gutangira gukurikizwa ku wa mbere – yongereye igitutu ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) byotsa Uburusiya kubera igitero cyabwo kuri Ukraine.

Ariko Zelensky yavuze ko icyo giciro ntarengwa ari “umwanya w’intege nkeya” kandi “udakomeye” bihagije kuburyo wakwangiza ubukungu bw’Uburusiya.

Mu ijambo avuga buri joro yavuze ku wa gatandatu, yagize ati: “Uburusiya busanzwe bwarateje igihombo kinini cyane ku bihugu byose byo ku isi mu guhungabanya ku bushake isoko ry’ingufu [ibitoro]”.

Yongeyeho ari “ikibazo cy’igihe gusa ngo uburyo bukomeye kurushaho bizabe ngombwa ko bukoreshwa”.

Icyo giciro ntarengwa cyatanzweho igitekerezo mu kwezi kwa cyenda n’ibihugu byo mu itsinda ry’ibihugu bikize rya G7 (Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, EU/UE), mu rwego rwo gushegesha ubushobozi bw’Uburusiya bwo kubona amafaranga bukoresha mu ntambara muri Ukraine.

Itangazo rihuriweho n’ibihugu bya G7, EU na Australia, ryavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu “kubuza Uburusiya kungukira mu ntambara yabwo y’ubushotoranyi kuri Ukraine”.

Ku wa gatandatu, Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya – bizwi nka Kremlin – yavuze ko Uburusiya bwari bwaramaze kwitegura iyo gahunda ariko ko “butazemera” igiciro ntarengwa.

Nubwo izi ngamba zizakora ku Burusiya, ingaruka zazo zizoroshywa ku ruhande rumwe na gahunda yabwo yo kugurisha ibitoro byabwo mu yandi masoko nko mu Buhinde no mu Bushinwa – ibi bihugu kugeza ubu bikaba ari byo, ubaze igihugu kimwe kimwe ukwacyo, bigura ibitoro byinshi bidatunganyije by’Uburusiya.

Aya masezerano ku giciro ntarengwa yagezweho habura iminsi ngo hatangire gushyirwa mu bikorwa ikindi cyemezo cyo ku rwego rwa EU kibuza gutumiza ibitoro bidatunganyije by’Uburusiya binyuze mu nzira y’inyanja, na cyo kizatangira gukurikizwa ku itariki ya 5 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Iki giciro ntarengwa – cyitezweho kugira ingaruka ku bitoro byoherezwa mu mahanga ku rwego rw’isi – cyitezweho kunganira icyo cyemezo cyo ku rwego rwa EU.

Ibihugu bikurikiza iyo ngamba ya G7 bizemererwa gusa kugura ibitoro na lisansi bitwawe binyujijwe mu nyanja bigurishwa ku giciro kingana cyangwa kiri munsi y’icyo giciro ntarengwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *