Imirwano yitezwe kugabanya umuvuduko mu mezi y’ubukonje bwinshi – ubutasi bw’Amerika

The war in Ukraine: implications for Asia | Lowy Institute

Inzego z’ubutasi z’Amerika zivuga ko imirwano muri Ukraine imaze igihe yaragabanyije umuvuduko kandi ko bishoboka ko ibi bizakomeza mu mezi ari imbere y’ubukonje bwinshi.

Ariko umukuru w’ubutasi bw’Amerika Avril Haines yavuze ko nta gihamya ihari y’igabanuka ryo kwirwanaho ku ruhande rw’abasirikare ba Ukraine.

Yavuze ko impande zombi – Ukraine n’Uburusiya – zizagerageza “kwisana, kongera ubushobozi no kwisuganya” zitegura igitero icyo ari cyo cyose cyo kwigaranzura mu gihe cy’urugaryi (spring/printemps), muri Ukraine gitangira mu kwezi kwa gatatu kikageza mu kwa gatanu.

Ibi bitangajwe n’Amerika bije bikurikira ibitero by’Uburusiya ku bikorwa-remezo by’ingenzi by’ingufu z’amashanyarazi bya Ukraine.

Intambara yo muri Ukraine ubu iri mu kwezi kwayo kwa cyenda, ariko Uburusiya bwatakaje ubutaka burenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’ubwo bwari bwarafashe.

Haines yabwiye ihuriro ku bya gisirikare muri leta ya California ko myinshi mu mirwano irimo kuba ubu ibera mu nkengero z’umujyi wa Bakhmut n’akarere ka Donetsk ko mu burasirazuba bwa Ukraine.

Yavuze ko imirwano yagabanyije umuvuduko nyuma yuko mu kwezi gushize Uburusiya bukuye abasirikare babwo mu burengerazuba bw’akarere ka Kherson.

Yagize ati: “Turimo kubona igabanuka ry’umuvuduko w’intambara… kandi twiteze ko ibyo bishobora kuba ari byo tuzabona mu mezi ari imbere”.

Yavuze ko igisirikare cya Ukraine n’igisirikare cy’Uburusiya bizaba bishaka uburyo bwo kwitegura igitero icyo ari cyo cyose cyo kwigaranzura, nyuma y’igihe cy’ubukonje bwinshi.

Ati: “Ariko mu by’ukuri dufite gushidikanya guhagije niba Abarusiya bazaba, mu by’ukuri, biteguye gukora ibyo.

“Ntekerezanya ukwizera kwinshi ku Banya-Ukraine muri urwo rwego”.

Haines yavuze ko ubutasi bw’Amerika bwizeye ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin adafite ishusho yuzuye muri iki gihe y’ukuntu abasirikare be barimo guhura n’ingorane.

Yagize ati: “Tubona [bafite ikibazo cy’] ubucye bw’amasasu, bw’ishyaka [umwete], ibibazo mu kubona ibikoresho, ubucye bw’ibikoresho, imbogamizi nyinshi barimo guhura na zo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *