England v Senegal: Mbere y’umukino wa 1/8 Gareth Southgate avuga ko guhabwa ‘amahirwe menshi’ nta cyo bivuze

Igishushanyo kigaragaza abakinnyi b'Ubwongereza n'abakinnyi ba Sénégal

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Gareth Southgate avuga ko kuba ari bwo buhabwa “amahirwe menshi” nta kintu na kimwe bivuze, mu gihe ikipe ye yitegura gukina na Sénégal mu mukino wa kimwe cy’umunani (1/8) cy’igikombe cy’isi muri Qatar.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza – The Three Lions – irakina n’ikipe y’igihugu ya Sénégal – Les Lions de la Téranga – ifite igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN/AFCON), mu mukino utangira ku isaha ya saa tatu za nijoro (21h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Ubwongereza bwageze muri iki cyiciro nyuma yo kuyobora itsinda B, ku wa kabiri bwatsinze Wales (Pays de Galles) ibitego 3-0.

Ni mu gihe Sénégal yarangije ari iya kabiri mu itsinda A, inyuma y’Ubuholandi.

Southgate yagize ati: “Turaza kuba dufatwa nk’abafite amahirwe menshi yo gutsinda.

“Ariko ibyo rwose nta kintu na kimwe bivuze mu mukino utagira uwo kwishyura.

“Ntabwo bivuze ko nta gitutu kiri kuri Senegal kuko buri kipe yose ikina ku rwego mpuzamahanga igira igitutu cyinshi kiva mu gihugu cyayo bwite ndetse n’ikiva hanze [y’igihugu]”.

Uyu mukino ubera ku kibuga Al Bayt Stadium, ni wo wa mbere uhuje ibi bihugu byombi, kandi ikipe iwutsinda, muri kimwe cya kane izakina n’Ubufaransa bwatsindikiye igikombe cy’isi cy’ubushize cyangwa Pologne (Poland).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *