Ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports Ibitego 4-2 maze ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.
Kiyovu Sports yatangiranye Imbaraga ishaka Igitego hakiri kare maze ku munota 6 gusa rutahizamu w’Umugande Erissa Ssekisambu atsinda Igitego kiza cyane.
Ku munota wa 10, Ndayishimiye Thierry yatsindiye Kiyovu Sports Igitego cya 2 n’Umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nordien. AS Kigali yakomeje gushaka uko yishyura ibi bitego maze ku munota 27 Kakule Mugheni Fabrice yishyura Igitego cya 1 ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Nyarugabo Moise, Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.
Mu gice cya 2 AS Kigali yatangiye ikora Impinduka, Jacques Tuyisenge, Kakule Mugheni Fabrice na Mukonya bavuyemo hinjiramo Lotin Kone Felix, Lawrence Djuma na Dusingizimana Gilbert. Izi mpinduka zayifashije kwishyura Igitego cya 2 ku munota wa 59 gitsinzwe na Lotin Kone Felix. ku munota wa 70, Lotin Kone Felix yahaye Umupira Tchabalala maze atsindira AS Kigali Igitego cya 3, atsinda Nicya 4 ku munota wa 84.
Ibi byatumye habaho Impinduka ku rutonde rwa Shampiona kuko AS KIGALI ni iya 1 n’Amanota 23, RAYON SPORTS ku mwanya wa 2 ifite 22, KIYOVU SPORT na 21, APR FC 20, POLICE FC nyuma yo gutsinda RUTSIRO yageze ku mwanya wa 5 n’Amanota 20.
Uko indi mikino yagenze;
AS KIGALI 4-2 KIYOVU SPORTS
RUTSIRO FC 0-2 POLICE FC
SUNRISE FC 2-0 ESPOIR FC