Ibihangange byatangiye gukuramo akarenge mu mikino y’Igikombe cy’Isi 2022.

Nkuko byagenze mu myaka 4 ishize, Ubudage bwongeye gutungurwa busezererwa mu gikombe cy’Isi butarenze Amatsinda nyuma yo kwitwara nabi mu mukino ubanza n’Ubuyapani bukananirwa no kwitsindira Espagne.

Mu Ijoro ridasanzwe mu gikombe cy’isi, Ubudage bwatsinze Costa Rica Ibitego 4-2 kuri Stade ya Al Bayt ariko busezererwa nuko Ubuyapani bwatsinze Espagne Ibitego 2-1. Iyi ntsinzi y’Ubuyapani yakuyemo Ubudage kuko nubwo bwanganyaga na Espagne Amanota ariko yaburushije kwizigamira Ibitego byinshi kuko yo yari  yatsinze Costa Rica Ibitego 7-0.

Ubudage bwa Hansi Flick bwari bwafunguye Amazamu ku munota wa 10, bubifashijwemo na Serge Gnabry numutwe, uku niko igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri,Costa Rica yishyuye ku munota wa 58 ibifashijwemo na Yeltsin Tejeda, Ubudage bwahise bujya ku gitutu burasatira bikomeye, Abakinnyi babwo nka Jamal Musiala bahusha Ibitego byabazwe ndetse batera Imipira 2 yagaruwe n’Ibiti by’izamu.

Costa Rica yaje gutstinda Igitego cya 2 ku munota wa 70 cyitsinzwe n’Umunyezamu Neuer nyuma yo gusohoka nabi birangira yitsinze Igitego, Hashize Iminota 3, Kai Havertz winjiye mu kibuga asimbuye Muller yishyuriye Ubudage Igitego ku mupira yahawe na Füllkrug. Havertz kandi yaje kongeramo ikindi ku munota wa 85, mu gihe Füllkrug yashyizemo icya 4 ku mupira wa Sane ku munota wa 89.

Nubwo ubudage bwatsinze Ibitego byinshi bwarangije Umukino bwakira Inkuru mbi ko Ubuyapani bwatsinze Espagne 2-1, buhita busezererwa butarenze umutaru. Ubuyapani bwakoze ibyo benshi batakekaga kuko bwaturutse Inyuma bwishyura Espagne yabubanje igitego bushyiramo 2.

Ubudage bumaze gutwara Igikombe cy’Isi Inshuro 4 bwarangije ku mwanya wa gatatu mu Itsinda aho buheruka kuyarenga muri 2014 bunatwara icyo gikombe.

 

Ku rundi ruhande Ikipe y’Ububiligi yasezerewe mu gikombe cy’isi itarenze Amatsinda mu mukino yanganyijemo 0-0 na Croatia irangiza ku mwanya wa 3

Ikipe ya Roberto Martinez, yarangije ku mwanya wa gatatu mu Burusiya mu myaka 4 ishize, ikaba yari no ku mwanya wa kabiri ku Isi. Yagize Irushanwa ribi uyu mwaka aho isezerewe yinjije Igitego 1 gusa mu mikino yabo 3.

Ababiligi bafite Abakinnyi nka Kevin De Brune, Eden Hazard, Romelo Lukaku nabandi birangira basezerewe batarenze umutaru.

Croatia yarangije ku mwanya wa 2 mu gikombe cy’Isi cya 2018, babonye Inota bari bakeneye kugira ngo bave mu Itsinda F ku mwanya wa kabiri, naho Maroc ifata Umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Canada Ibitego 2-1.

Abakinnyi b’Ububiligi bananiwe kuva mu kibuga nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Isi ariko Abafana babo bari Inyuma y’Izamu babakomera Amashyi.

Roberto Martínez  yahise asezera ku mirimo ye nk’Umutoza w’Ububiligi nyuma y’Imyaka 6 yari amaze ayitoza, aho yayitoje Imikino 80, atsinda 56, anganya 13, atsindwa 11… Intsinzi ye mu mikino yose iri ku kigereranyo cya 70%. asezeye nta gikombe na 1 yigeze ahesha ububiligi uretse kubahesha Umwanya wa 3 mu gikombe cy’Isi cya 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *