Ukraine:Dimitry Peskov umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya yatangaje ibisabwa kugirango intambara irangire

Dimitry Peskov umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya,yavuze ko igihugu cye kizemera kuganira na Ukraine kugirango harangizwe intambara,mu gihe bazaba babona ko Ukraine ifite ubushake bukomeye bwa Politiki.

Uyu muvugizi wa Perezida mu kwezi gushize yatangaje ko bakurikije uko ibintu bimeze babona Ukraine idakeneye ibiganiro.

Ubutumwa bushya bw’u Burusiya buje nyuma y’uko intambara imaze amezi arenga icyenda kandi impande zombi zagaraje ko zarambiwe imirwano.

Dimitry Peskov kuri uyu wa kabiri yabwiye abanyamakuru,ko hagomba kuba ubushake bwa Politiki no kuba Ukraine yiteguye neza mbere yo kuganira kubyo u Burusiya busaba kandi bamaze igihe kinini babizi.

Mu nama yahuje ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi,yabaye mu Gushyingo 2022 Perezida Zelensky yatangaje ko badashobora kujya mu biganiro n’u Burusiya,aho bamara gusinya amasezerano u Burusiya bukayarengaho.

Perezida wa Ukraine ibi yabivuze ashingiye ku masezerano yiswe aya Minsk yo muri 2014 na 2015,yavugaga ko intara ya Donentsk na Ruhansk zihabwa umwihariko zigafatwa ku buryo budasanzwe  zibarizwa kuri Ukraine.

Perezida Vladmir Putin yavuze ko aya masezerano ariyo yatumye batangiza intambara muri Gashyantare uyu mwaka ngo kuko Ukraine itayubahirije.

The Washington Post iki kinyamakuru giherutse gutangaza ko Amerika iri gushyira igitutu kuri Ukraine kugirango iyoboke inzira y’ibiganiro,kuko intambara imaze kurambirana kandi intwaro nazo zikaba zimaze kuba nke.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *