Qatar World Cup 2022:Dore akayabo k’amafaranga abasifuzi bari mu gikombe cy’Isi bazakurayo

Bamwe bakomeje kwibaza umushahara w’abasifuzi bari gusifura mu gikombe cy’Isi 2022 cyiri kubera muri Qatar,barimo n’umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga ukomeje kwandika amateka.hakaba hamenyekanye amafaranga buri mu sifuzi agomba gukura muri iki gikombe cy’Isi.

Umusifuzi wahamagawe gusifura mu gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2022 kiri kubera muri Qatar nkuzayobora umukino.[abasifuzi bo hagati].bahise babarirwa ibihumbi 70 by’Amadorali(70,000,000frw),mu gihe ababungirije [abo kuruhande n’abamashusho]babariwe ibihumbi 25$.

Umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga uri mu bari gusifura igikombe cy’Isi 2022 muri Qatar

Muri abo basifuzi bo hagati babariwe Miliyoni 70 USD barimo umunyarwandakazi Salma Rhadia Mukansanga ,uri mu basifuzi batatu b’abagore bazayobora imikino yo muri iki gikombe cy’Isi nk’abasifuzi bo hagati.

Nanone kandi uko barushaho kugenda basifura indi mikino,niko bagenda bandikirwa andi mafaranga anyuranye aho abasifuye imikino myinshi ariko amafaranga agenda yiyongeraho.

Kuri buri mukino umusifuzi  yasifuye ahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi azwi nka Prime aho abo hagati babarirwa amafaranga ari ahagati ya 3,000 USD na 10,000USD.

Umusifuzi wese wasifuye imikino yo muri kimwe cy’umunani (1/8)ndetse nindi mikino yo gusezererwa,ahabwa ibihumbi 10 USD(Million 10frw).

Naho abasifuzi bo kuruhande n’abamashusho ,bo bahabwa amafaranga ari hagati ya 2500USD na 5000USD kuri buri mu kino wo muri iki kiciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *