Nyamasheke:Umwana wari wasizwe n’ababyeyi Ingurube yamuriye arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice wo mu kagali ka Kibogora,mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke,yariwe n’ingurube y’iwabo imusanze munzu ababyeyi be bari bamusize bagiye ku kazi imurya umutwe n’akabokobirangira apfuye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022,ni mu mudugudu wa Maseka , kagali ka Kibogora.byabaye ababyeyi be badahari bari bagiye ku kazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wo mu murenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yemereye itangaza makuru ko ibyo byago byabaye,yavuze ko ibyo byago byabaye ahagana saa mbiri z’ijoro.

Ati”ababyeyi bari bagiye kukazi basiga umwana wenyine mu nzu ingurube imusangamo icitse ikiraro imurya umutwe n’akaboko arapfa”.

Ababyeyi batashye bavuye ku kazi basanga umwana wabo yariwe n’ingurube yapfuye.Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora kugirango ukorerwe isuzumwa ubundi ushyingurwe n’umuryango wa nyakwigendera.

Cyimana Kanyogote Juvenal yavuzeko ababyeyi b’uwo mwana bavuye ku kazi basanga umwana wabo yapfuye yariwe n’ingurube bahise batabaza abaturanyi.Anaboneraho kugira inama ababyeyi,yabasabye ko buri mu byeyi agomba kwita kumutekano wabana babo bakaba banabasigira abaturanyi mu gihe bagiye ku kazi,bakabafata batashye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *