Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye kwizina rya Junior Multisystem uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bukaba buri mu kaga nyuma yaho asabye abantu kumusengera.

Amakuru avuga ko ubuzima bwa Junior Multisystem buri mu kaga nyuma yuko amaze igihe arwariye mu rugo,kubera uburwayi bufitanye isano no gucibwa ukuboko
Mu butumwa yacishije kuri konti ye ya Facebook yasabye abakunzi be kumusengera.ati”Pray for me”.
Muri Mata 2019 nibwo Junior Multisystem yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse bikomeye.
Uyu mwaka ubwo yasurwaga n’itangazamakuru,yavuze ko akeneye ubuvuzi bwimbitse kugirango abe yakira neza,anatangaza ko abayeho ubuzima bubi cyane.