Perezida w’Uburundi y’erekeje i Nairobi mu biganiro bihuza RDC n’imitwe yitwaje intwaro

Perezida Ndayishimiye yerekeje i Nairobi mu biganiro bihuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Perezida w’Uburundi akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Africa y’iburasirazuba yerekeje i Nairobi muri Kenya ahagiye kubera ibiganiro by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano.

Itangazo ryasohotse ku wa 27 Ugushyingo 2022 n’ibiro bya Perezida w’u Burundi risinywaho n’umuvugizi wabyo,Alain Diomende  Nzeyimana,ryemeza ko Perezida Ndayishimiye azitabira  ibiganiro bigamije gushaka umuti ku kibazo cy’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwiki gihugu.

Iyi nama y’Inairobi ibaye ikurikira iyabanje yabaye muri Kamena 2022,yigaga ku bibazo by’umutekano mucye muri RDC.Yari yahuje nyakubahwa Perezida Paul Kagame,Yoweri Museveni w’igihugu cya Uganda,Ndayishimiye w’u Burundi,Salva Kiir Mayardit wa Afrika y’epfo na Felix Tshisekedi wa RDC.

Ni ibiganiro bigiye kuba nyuma yuko umutwe wa M23 uhagaritse imirwano ariko ugasaba guhura nabahuza barimo Perezida wa Angola na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya hganirwe kumpungenge zayo mu buryo bugamije kubaka amahoro arambye muri iki gihugu.

Ibi babikoze nyuma y’inama yabaye yahuje Perezida wa Angola,Evaliste Ndayishimiye w’u Burundi na  Felix Tshisekedi wa RDC;Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ;Dr Vincent Biruta na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, ugategeka ko uyu mutwe wa M23 guhagarika imirwano ukava no muduce twa RDC wafashe.

M23 yemeye guhagarika imirwano nkuko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko usaba Leta ya RDC kubahiriza ako gahenge” bitabaye ibyo M23 ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abasiviri  ibikorwa byose byarenga kuri uko guhagarika imirwano kwemeranyijweho”

Mu biganiro bimaze iminsi M23 ntiyigeze ibihagararirwamo ,i Luanda kuburyo ibyemezo byafashwe  bishyigikiwe na Leta ya RDC yonyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *