Ukekwaho icyaha cyo kwica umuraperi Takeoff yatawe muri yombi

Umusore ukekwaho icyaha cyo kwica umuraperi Takeoff  akaba atari cyo cyaha cyonyine akurikinyweho kuko akekwaho ibindi byaha bibiri birimo kugendana no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Josua Cameron uzwi nka Lil Cam ariyo mazina akoresha mu muziki,numwe mu bagize Mob Ties Records kuko yahoze ari umuhanzi n’umu Producer.

J Prince Jr washinze  Mob Ties ikaba ari sosiyete  ishinzwe gufasha abahanzi nawe bikaba bivugwa ko hari aho ahuriye n’urupfu rwa Takeoff.

Lil Cam ukekwaho kwica Takeoff

Lil Cam afungiwee muri gereza ya Harris County, aho yafunzwe kugirango ahatwe ibibazo na Polisi kubyabaye munzu y’imikino ya 810 Billbords and bowling Houston.

Iyi nzu yabereyemo kurasana bitera urupfu rwa Takeoff ndetse hakomerekeramo abantu babiri.

Polisi ya Houston ntiragira icyo itangaza mu gihe iperereza rikomeje ku bandi bantu bagaragaye mu nyubako ya 810 Billbords and bowling Houston muri kiriya gihe habaga kurasana.

Mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko muri iriya nyubako hari harimo abandi bantu 40 mu gihe kurasa byabaga ahagana ku isaha ya saa munani z’igicuku.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba uwarashe yarashakaga kwica Takeoff,dore abareberera uyu muhanzi yavuzeko habayeho imanuka isasu ryafashe Takeoff mu mutwe ahita apfa.

Polisi ya Houston yavuze ko itumva uburyo Takeoff yaba yararashwe,mu buryo bugambiriwe cyangwa bwateguwe,kuko atigeze y’umva na rimwe Takeoff agaragara mu rugomo cyangwa ibyaha bimwe na bimwe kuburyo yaba afite abanzi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *